Uyu mugani baca ngo: "Ziracyapfa bitanihira", bawuca iyo babonye ibintu bikomanye n'amakwa
(biguye mu makuba) y'ubwoko bworetse ibindi; ni bwo bagira ngo "Ziracyapfa bitanihira!"
Wakomotse kuli Bitanihira wo mu Bufundu, ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera; ahayinga
umwaka w'i 1600.
Bitanihira uwo yali umugaragu wa Macigata watwaliraga Mutara Semugeshi u Bufundu n'u
Buroha. Yali atuye i Kinyamakara mu Bufundu, ariko inkomoko y'umuryango we ari i Burundi,
niho sekuru (ubyara se) yari yaraturutse, akaba umuhazi w'impu zavagamo inkindi (imyambaro
y'intore) biyerekanaga, guhamiriza bitaraduka mu Rwanda; dore ko byakomotse i Burundi.
Nuko rero Macigata shebuja wa Bitanihira amaze kunyagwa na Semugeshi, ibihugu bye
bigabanwa na Nyamuheshera (umuhungu wa Semugeshi); yari akiri umututsi mu bandi, ariko ari
we ingoma igomba mu bwiru. Amaze kubigabana, inkindi z'intore zaho ziramushimisha,
ashimikira aho zakaniwe; Abafundu bamubwira ko zikanwa n'umuhazi witwa Bitanihira. Ubwo
Nyamuheshera aramutumiza, amubaza ukuntu arema inkindi. Undi arabimusobanurira. Ubwo
Nyamuheshera aramwishimira, amugira umutora w'imiguta y'i Bufundu yose. Arayobokwa,
araturwa, aratengamara kubera inka yahongerwaga; dore ko uwaburaga impu z'imigoma myiza
yo kuvamo inkindi n'imikane y'ibwami yatangaga inyana y'inshuke kugira ngo ataregwa. Bimaze
iminsi Semugeshi aratanga: amaze gutanga (gupfa) umuhungu we Nyamuheshera yegurirwa
ingoma; u Bufundu yatwaraga abwegurira Bitanihira, bitewe n'uko yari umutoni we, n'uko kandi
nta mwami witegekeraga imisozi ndetse n'igihugu; yategekerwaga n'abatware be.
Bitanihira amaze kwegurirwa ibya Macigata kandi ari we wari umukanyi rwamwa wenyine muri
ako karere, agira ingorane inkindi ziba iyanga mu mitwe y'intore; bituma umutware wese
w'umutwe utabonye inkindi ajya kwibariza ibwami, anaregeramo Bitanihira. Nyamuheshera
amaze kurambirwa ibirego bya burijo, arakarira Bitanihira; aramutumiza, amubaza igituma
intore ze zitabona inkindi zose. Bitanihira; ati: "Imitwe yabaye myinshi, ni cyo gituma inkindi
zitabakwira. Nyamuheshera agiye kubyemera, abanzi ba Bitanihira barashikama baramusesereza;
bati: "Si impu zabuze ahubwo ni umurengwe wamuteye uburangare". Abarezi bamaze
gusesekaza ibisebyo, Bitanihira anyagwa u Bufundu, bamutegeka kujya atora imigoma wenyine
kandi akayikorera ubwe; akayihara, akayikana, agatura inkindi ibwami. Kuva ubwo akajya
abikora atyo mu migure ya nyamugirubutangwa.