Insigamigani

Yaruhiye Gaheshyi

Page 1 of 3

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye gaheshyi", wakomotse kuri Gaheshyi ka Rubyagira wo mu

Bumbogo (Kigali) ; ahasaga umwaka w'i 1600. Bawuca iyo babonye umuntu uvunikira ibintu

ariko akarenga ntabibone, cyangwa yakora umurimo ugaragara ntagire icyo awungukaho, ni bwo

bavuga bati: "Yaruhiye gaheshyi!"

Gaheshyi amaze kuba ingaragu se yagiye kumusohoza kuri Gisanura, amugejejeyo aba umutoni,

bamugira umutegeka w'abozi, bamugabira n'umusozi wa Ruganda ho mu Bumbogo bwa Huro

(Kigali). Ni we musekuruza w'abozi: abo kwa Lyaba mu Kalibulyo ka Gihinga n'abo kwa Ngabo

ku Murehe (muri Komini Taba).

Gaheshyi rero yamaze kugabana Ruganda akubitiyeho n'uwo mukiro w'amata yo mu bozi,

arakira bimwe byibagiza gukinga. Abozi na bo babonye ko batagifite kigenzura, baterera agati

mu ryinyo; batereka amata uko babonye; aba mabi ahinduka ibikeremanya (ibidobogo birimo

impigi) arananirana. Gisanura amaze kubirambirwa, atumiza Gaheshyi ngo amubaze ikibimutera.

Inshuti ze zirabimenya; zijya kumuburira zimutonganya. Zimaze kumuburira agira ubwoba

acikira i Burundi. Arahakeza, ababwira n'umuhango we w'ubwozi. I Burundi barishima cyane,

kuko babonye umunyarwanda ucitse abagana. Baramutonesha bamugira umunyanzoga z'ibwami.

Umukambwe we Rubyagira amaze kumenya ko Gaheshyi yageze i Burundi, akahatona,

arahaguruka amukurikirayo. Agezeyo asanga Gaheshyi ari akadasohoka ibwami. Gaheshyi

abonye se amusohoza i bwami ati: "Uyu ni data!" I bwami baranezerwa; bagabira Rubyagira

inkiko iteganye n'u Bugesera.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: