Insigamigani

Yarezwe bajeyi

Page 1 of 2

Uyu mugani baca, ngo: "Yarezwe bajeyi" wakomotse kuri Bajeyi ba Sharangabo rya Rujugira

rwa Mazimpaka; ahayinga umwaka w' i 1700. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa ndetse

n'umukuru wipfayonza gitesi; ni bwo bavuga ngo: "Yarezwe bajeyi!"

Umwami witwa Yuhi Mazimpaka yari atuye ku Ijuru rya Kamonyi, bakajya bamuteranya

n'abana be, bituma abahiga arabahihibikanya, kugeza ubwo yishe uwitwa Musigwa yakundaga

cyane. Amaze kumwica yigunga mu nzu iminsi itatu; ni bwo yasohokanye igisigo cyitwa

"Singikunda ukundi" Musigwa amaze kubigwamo, uwitwa Rujugira na we agira amakuba; yica

imfizi ya se yitwaga Rushya. Yibutse ko Mazimpaka yahimbye igisigo cyitwa Singikunda

ukundi, abona ko atamuhonoka aracika, acikira i Bugesera. Bwari butaraba ubw'u Rwanda.

Acikana n'umugore we Kalira, bafitanye utwana tubiri tw'indahekana: Mulikanwa na

Sharangabo. Bajyana n'umugabo Ndabaramiye, w'i Gihinga na Ruzege (muri Komini Taba);

n'umugore we Mupfasoni, n'umuhungu wabo Rubanzabigwi. Baragenda bageze i Bugesera,

barahakeza barahakirwa, biberayo bagubwa neza.

Haciyeho iminsi, Mazimpaka yibuka ibyo kuraga ingoma. Atuma kuri Rujugira ngo ahunguke

azamuzungure. Rujugira yanga kubyemera, kuko yakekaga ko se amuresaresa ngo abone urwaho

rwo kumwica nka Musigwa. Amaze kubyanga, i Rwanda bacura inama yo kujya kwiba umugore

we Kalira; bati: "Nagera mu Rwanda akiyumvira imvaho azatuma ku mugabo we amwizeze

akunde agaruke.

Baragenda bazana Kalira n'abana be rwihishwa; Rujugira atabizi. Bamugejeje ku Kamonyi,

bacura indi nama yo kumwubakira kure yaho; bamujyana ku Kivumu cya Mpushi na Nyerenga.

(muri Komini Nyamabuye, Gitarama).

Nuko Mazimpaka amaze gutanga murumuna we Muteyi n'abiru, bimika umuhungu we Rwaka.

Ariko amugara bidatinze, bavuga ko ari ingoma yamurashe, kuko atayirazwe na se. Noneho,

batuma kuri Rujugira, bamusobanurira uko ibintu bimeze: baramwimika yitwa Cyilima (ni we

nyir' ibisigazwa biri mu bushyinguro i Butare) Ariko mbere yo kumwimika, bari babanje

kunywesha (kuroga) umugore we Kalira by'ubwiru kuko yari yaracikanye n'umugabo we. Dore

ko mu Rwanda gucikana n'umugore cyangwa imbwa byari ikizira; bavugaga ko umugore ari

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: