Insigamigani

Yararurashe

Page 1 of 2

Uyu mugani baca ngo: "Yararurashe" wakomotse kuri Kazenga ka Ndabarasa, ahasaga umwaka

w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu ugize amahirwe yo kubona icyo abandi baririraga; ni bwo

bavuga, bati: "Yararurashe" cyangwa se ngo: "Yarurashe."

Hambere ku ngoma ya Ndabarasa; abana be bicaraga mu mpinga ya Kamonyi bakareba umusozi

wa Gihinga mu nsi ya Kamonyi bakawifuza; icyo gihe ngo wari ukiriho iminyinya myinshi

y'ingara zibereye amaso. Bose bakawifuza, umwe ati: "Uwangabira uriya musozi!", undi na we

bikaba uko. Bukeye umuhungu wa Ndabarasa witwaga Kazenga, agira amahirwe yo

kuwugabana biturutse ku mihigo. Kimenyi umwami w'i Gisaka yatumye kuri Ndabarasa, ati:

"Ushake umuntu w'umukogoto tuzarushanwe kumasha" Dore ko Kimenyi uwo yari umukogoto

w'umuheto kandi Ndabarasa yari mwishywa we; kuko nyina yari Rwesero rwa Muhoza, se wabo

wa Kimenyi.

Ubwo intumwa ya Kimenyi yaraje ibwira Ndabarasa, iti: "Kimenyi yantumye ngo ushake

umuntu w'umukogoto mu Rwanda bazarushanwe kumasha. Abanyarwanda baraterana batoranya

umuntu w'umukogoto, bagusha kuri Kazenga ka Ndabarasa; n'ubwo yari akiri muto bwose, ariko

yari umukogoto uriburwa. Nibwo rero bamuhaye abamuherekeza kumwogeza. Bahaguruka ku

Kamonyi, bataha ku Kacyiru. Bukeye baboneza iy'i Gisaka barara i Rwamagana; bucya bajya i

Mukiza kwa Kimenyi.

Bagezeyo babwira Kimenyi, bati: "Ndabarasa yadutumye ngo: Wamutumyeho umuntu

w'umukogoto muzarushanwa kumasha; none twamuzanye" Kimenyi ati: "Nimunyereke uwo

mwazanye!" Babwira Kazenga arahaguruka; yari akiri agasore k'ingaragu. Kimenyi amukubise

amaso aramusuzugura, ati: "Uru ruhinja ni rwo rwaje kurushanwa na Kimenyi!" Intumwa za

Ndabarasa, ziti: "Ni uwo; ahasigaye tubwire igihe tuzahurira mukarushanwa. Kimenyi, ati:

"Umusibo ni ejo, ejobundi nkamusezerera mukitahira."

Nuko Abanyarwanda barikubura basubira mu icumbi ryabo. Bagezeyo, babwira Kazenga, bati:

"Dushinge uruti ube wimenyereza kumasha." Kazenga arabihorera; ngo yagiraga amagambo

make. Bakomeje kumuhata, ati: "Niba nje kwigira kumasha ino aha, noneho nimunsubize mu

Rwanda, batore undi uzaza kwigira kumasha i Gisaka" Noneho barabiseka baramwihorera.

Igihe kigeze baraboneza bajya kwa Kimenyi. Bageze ku karubanda, abwira Abanyarwanda, ati:

"Nimuze ku mubuga wa Mukiza mu imashiro ry'abahungu maze murebe inkurazo za Mpanga

aho zivugira ku ruti." Ubwo yogezaga amabano y'i Gisaka ngo bamenye ko ataganda. Baragenda

bageze muri iryo mashiro bashinga uruti. Habanza Kazenga; baramwogeza ashingamo, uruti

ararusatura. Abanyarwanda barinikiza besa ibisate (inkoni). Hakurikiraho Kimenyi na we

arinjiza uruti ararusatura. Abanyagisaka batega urushara besa amacumu birahira. Abanyagisaka,

bati: "Baranganyije." Abanyarwanda, bati: "Nta bwo banganya." Bati: "Kazenga aramurusha."

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: