Insigamigani

Yaruhiye Gatsi

Page 1 of 3

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye gatsi" wakomotse kuli Gatsi ka Syoli mu Kibali (Byumba).

Syoli yari amaze kugwa mu ishyamba rya Nyagahanga mu Buyaga; dore ko

yaryidegembyagamo wenyine mu muhigo, babimuhana akigira simbikozwe. Bukeye arigezemo

agiye kwituma mu rucucu, yikanga umuturumbuko w'urukwavu, agira ubwoba by'uri wenyine

mu ishyamba arashiguka, yishita ku icumu rye riramucurangura. Ubwo Gatsi yari amaze kuba

umusore, ndetse maze no gushakirwa.

Nuko Syoli amaze gupfa, umukambwe we yimura umukazana we n'umwuzukuru kugira ngo

abiyegereze, abavana aho bari batuye ku ishyamba abajyana ku Cyuru, ariko Gatsi we

atabyishimiye kuko bamukuye ku ishyamba kandi yarahuguwe n'inyama z'umuhigo.

Gatsi na nyina barabutura no ku Cyuru. Batarahamara kabiri, Gatsi abwira nyina, ati: "Mawe

rero ibi biranyobeye!" Nyina ati: "Ese ibikuyobeye ni ibiki ?" Gatsi ati: "Ibyo kuba aho tutarya

inyama tugaterura ukwezi tugasingira ukundi!" Nyina aramubwira, ati: "Dore so yasize inka

nyinshi zirimo ibimasa n'amagumba; tujye tubaga akamasa tukarye!" Naho kujya mu ishyamba

ndabikubujije, ejo utazava aho umera nka so!" Buracya babaga ikimasa; barotsa barateka

bararya. Ariko Gatsi ntibyamunogera, akomeza kugononwa; ati: "Ubundi twaryaga inyama z'inyamaswa iteka, bigatuma inka za data zororoka, none se ubu ko tuzahutsemo, rubanda na

sogokuru ntibazatugaya?" Nyina aramubwira, ati: "So yasize, amatungo menshi; inka n'ihene;

noneho tujye tubaga ihene ube ari zo urya" Gatsi ati: "Ninzirya jyenyine ntazisangiye na bashiki

banjye bizamarira iki?" Nyina, ati: "Jye na bashiki bawe ntidusanzwe turarikira inyama!"

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: