Insigamigani

Yaruhiye Nyanti

Page 1 of 3

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye Nyanti", bawuca iyo babonye umuntu wahirimbaniye ikintu

kikarenga kikamupfubira; ni bwo bavuga, ngo: "Yaruhiye nyanti". Wakomotse kuri Nyanti ya

Mashira ya Nkuba ya Sabugabo (umubanda); ahasaga umwaka w'i 1400.

Ubwo umwami w'u Rwanda yari Mibambwe Sekarongoro, na we Mashira ari umwami w'i

Nduga ngari ya Gisali na Kibanda, atuye ku Kigina cya Ndiza (Gitarama) no mu Kivumu cya

Nyanza (Butare); akaba n'umupfumu rwamwa, asigiye na mwishywa we Munyanya. Yari afite

n'abagore benshi, barimo uw'ingumba ruharwa (umugore warongowe agasaza ataramenya

igicuni cyo kubyara); yitwaga Nyirambanza.

Mashira amaze kubona ko Nyirambanza akuwe uruyi ataramenya igicuro ku mukondo, atumiza

mwishywa we Munyanya ngo bamuragurire azabone akera ku bibero (umwana); dore ko

Mashira na Munyanya bombi bari abapfumu b'impangu, Munyanya aza shishi itabona. Mashira,

ati: "Nguhamagariye kugira ngo turagurire Nyirambanza." Munyanya, ati: "Ese turamuragurira

mu buryo ki?" Mashira, ati: "Ni ibyerekeye ibyo uzi by'ubugumba bwe!" Atararekanya ijambo,

Munyanya aramwanzuranya; ati: "Waribagiwe iyo umuraguriza mbere atarasama! none se ko

agiye kubyara, uramuragurira iki kindi kandi? ati: Ahubwo iyo uraguriza umwana agiye kubyara,

kuko azaba ikiremba kizakura bugubugu, kigasiga ubusa nk'uko nyina yari agiye kubusiga! Ati:

Ariko ni ay'ubusa, nta mbuto izasigara kwa Nyirambanza!"

Munyanya ataragusha ijambo, Mashira, ati: "Kabeshye! Nyirambanza ko yasamye akazabyara

umwana w'umuhungu uzabyara abana tutazi umubare, bazanzungura, ndetse bakazanazungura

bashiki banjye!" Ubwo ibyo byose babivugaga bavuye ku muti (mu rwahi aho baragurira), kandi

koko Nyirambanza yari amaze gusama inda yabyayemo umwana wiswe Nyanti.

Nuko bombi bacutsa amagambo yabo, bayabika mu nda ntihagira undi bayabwira; yaje

kumenyekana nyuma. Ubwo Nyirambanza aratwita, arashyira arabyara; abyara umwana

w'umuhungu. Igihe akiri ku kiriri bataramwita izina, na none Mashira atumira Munyanya. Ageze

aho, amujyana ukwe aramubwira, ati: "Ndagira ngo dusubire mu magambo y'uyu mwana

wavutse." Munyanya ati: "Ayandi y'iki, ko nakubwiye ko nta mwana urimo? Icyakora azaba

umushishe akure bugubugu; na ko akamaro ke nakubwiye ko ari nta ko; uretse ibyawe wibeshya

ngo azakuzungura!

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: