Uyu mugani baca ngo: "Yigize syoli", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni
kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: "Uno mwana cyangwa uno muntu
yigize syoli!" Byakomotse kuri Syoli w'i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w'i 1600.
Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda
umuhigo, aba umuhigi w'umukogoto; akica inyamaswa z'ishyamba ndetse ntakangwe n'iz'inkazi:
nk'intare, ingwe, imbogo n'izindi. Abandi bahigi baza kumurarika ngo bazajyane guhiga,
akabakabukana ngo ntibazi kurasa; ati: "Nzijyana n'umuheto wanjye!" Umugore we yamugira inama yo gufatanya n'abandi kuko nta mugabo umwe, Syoli akamutwama, ngo: "Aho ntugira
ngo nanjye ndi nka bamwe mupfa kwita abahigi!" Ati: "Uretse no kujyana umuheto n'aho
najyana inkoni yanjye nta nyamaswa yandinda!" Umugore agatererayo utwatsi ati: "Urambone!"
Ariko bimwanga mu nda, bukeye ashaka inzoga, ayijyana ku Cyuru kwa sebukwe (se wa Syoli).
Agezeyo abwira sebukwe, ati: "Dawe iyi nzoga nkuzaniye ni iyo kugira ngo uzampanire
umuhungu wawe yarananiye; yihaye kujya ahiga mu ishyamba rya Nyagahanga wenyine, kandi
muzi uko rimeze; ati: "Ndetse n'abandi bahigi bamuraritse arabirukana ngo ni we uzi umuheto
wenyine, batirimuka, nagira ngo mwumvishe ukuri kwabo akantwama akandaza ku nkeke
ankoba. Sebukwe aramusubiza, ati: "Genda, ndamara gatatu nkaza kubaza icyo kiroge uko
cyigize".