Uyu mugani baca ngo: "Yigize rwankubebe", bawuca iyo babonye umuntu w'intwali wanamiza
mu mahina, ntagamburuke aho rukomeye; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize rwankubebe!"
Iryo zina ryakomotse kuri Sekanyambo w'umunyagisaka (Kibungo); riserurwa n'abagore be
b'impanga: Mutamu na Mukasi; ahagana mu mwaka w'i 1600.
Sekanyambo uwo bise Rwankubebe, yari umunyagisaka w'umugesera, abyiruka ku ngoma ya
Kimenyi Rwahashya (uwo bitaga Kimenyi IKIMENYI), i Gisaka kitaraba icy'u Rwanda; mu
Rwanda himye Mibambwe Gisanura. Sekanyambo yari afite abagore babili b'impanga: umwe
yitwaga Mutamu, undi akitwa Mukasi; na bo bari abageserakazi b'Abazirankende, bakaba bene
Rukara na Gakwanzi.
Nuko umunsi umwe, rero Sekanyambo ajya i Mukiza gukeza Kimenyi; aramwakira amuhaka
neza, amugabira n'inka nyinshi, Sekanyambo azifata neza. Zimaze kubyara ajya kuzimurika;
Kimenyi asanga zifashwe neza aramushima cyane, bituma amuragiza n'izindi. Icyo gihe ariko
n'ubwo Sekanyambo yari afite ubutoni kuri Kimenyi, yashakaga no kumucika ngo yiyizire mu
Rwanda. Hakaba umutasi utuye ku nkiko y'i Gisaka n'u Rwanda witwa Kabwebwe. Sekanyambo
atangira kumwiyuzuzaho, kugira ngo azabone uburyo bwo gucikana inka ze azizane mu Rwanda
atagira gitangira; zikaba zarabyaye ibimasa byinshi kuruta inyana. Akuramo ikimasa kimwe
cyiza arakimuha. Kabwebwe aragishima. Noneho Sekanyambo atangira gucikisha inka yari
aragiriye Kimenyi atishisha; akazohereza mu Rwanda rwihishwa. Akomeza kuzicikisha
uruhongohongo. Bukeye rubanda babibonye bamurega kuri Kimenyi, bati: "Inka zawe
Sekanyambo yazimariye mu Rwanda!" Kimenyi abyumvise arazitumiza ngo zizaze
kumumurikirwa, ariko agira ngo abonereho urwabo rwo kuzigenzura. Sekanyambo na we
yumvise amagambo y'intumwa ya Kimenyi, acura inama; abwira abagore be: Mutamu na
Mukasi, ati: "Umva rero mwa bakobwa mwe, dore inka za Kimenyi nsigaje ingerere; none rero,
"Yera limwe ntiyera kabili": ngiye kongera nkuremo izindi zambuke izisigaye nzamwereka izo,
mubwire ko izindi zapfuye akore icyo yagakoze!" Abagore, bati: "Inama ni iyo!"
Nuko inka azahukamo arobanura inziza, arazambutsa ziza mu Rwanda; izisigaye mbarwa
arazishorera ajya kuzimurikira shebuja; ariko agenda yiyubikije n'impu yatiye amacuti ye, kugira
ngo abone uko yemeza Kimenyi ko zimwe zapfuye. Azigejeje i Mukiza, Kimenyi azikubise
amaso arumirwa; ati: "Ese shahu inka zanjye wazishyize he?" Undi ati: "Zarapfuye mba nkuroga,
ahubwo dore n'imiguta yazo!" Kimenyi abyumvise kandi azi neza ko zarengerejwe mu Rwanda,
ararakara; ategeka ko baboha Sekanyambo. Bamuta ku ngoyi. Bamaze kumuboha inkuru igera
ku bagore be. Babyumvise bashaka ingemu, basaza babo na babyara babo barabaherekeza, bari
umuryango mugari cyane. Bashyira nzira, begereje i Mukiza kwa Kimenyi, bajya inama y'uko
bari bubigenze; bati: "Nihagende abagore be bonyine n'undi muntu ubakurikiriye kure; ajyane
umuheto we n'ikirimba cy'imyambi; maze namara kubaca urwaho abarasanye, na twe turahera ko
tumutabara tumucikane".