Insigamigani

Yigize kanzikoga

Page 1 of 7

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kanzikoga", bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu

mihayo (ubwirasi bw'agakabyo); ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize kanzikoga". Wakomotse

kuri Nzikoga ya Bikinga w'umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w'i 1700.

Muri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n'iya Kimenyi Getura mu

Gisaka, kitaraba icy'u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali

yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w'i Gisaka, aba umuhanga mu

mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese

n'indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y'ubwirasi,

yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo:

"I Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo);

U Rwanda n'u Burundi n'u Bujinja mbikira ubugabo:

Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;

na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka

Cyilima ingabo"!

Page 1 of 7
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: