Insigamigani

Yigize kahangaharya

Page 1 of 2

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kahangaharya", bawuca iyo babonye umuntu wanze kuva ku

izima, akagarambira ushaka kumutegeka ku gituna; ni bwo bagira, bati: "Naka uriya yigize

kahangaharya". Wakomotse kuri Hangaharya wo mu Nyantango (Kibuye); ahagana mu mwaka

w'i 1600.

Hangaharya uwo akiri muto yari umugaragu wa Cyubaka (umuhinza wo mu Nyantango wishwe

n'ibwami; umwe wakomotseho igisigo kigera aho kivuga, kiti: mu Kiberabagore barimutse iwa

Miganda; Kiberabagore ni Nyantango; ku bw'intango y'icyibo; na yo Miganda ni Cyubaka: ku

bwo kubakisha imiganda). Aho ibwami biciye Cyubaka rero ingabo ze zicitse ku icumu zicikira

mu ishyamba rya Nyantango zirinyegeramo zigira ibyigomeke, Hangaharya aba umutware wazo;

akomeza kuzigandisha azibuza kuyoboka ibwami, imyaka irahita indi irataha. Ku ngoma ya

Semugeshi, rubanda rwayobotse bagahora bavuga ngo "Hangaharya ni gakushwa; yigomekanye

ingabo za Cyubaka mu ishyamba rya Nyantango ziraryigarurira!"

Biba aho bishyira kera, Semugeshi yumva bivugwa bityo akarakara; ageze aho azigabamo

ibitero; uko ingabo ze ziteye, inyeshyamba za Hangaharya zikazibera ibamba. Ariko kuko ngo:

"Urwanze gushira ruhinyuza intwali!" Byageze aho, izo nyeshyamba zirabirambirwa, havamo

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: