Insigamigani

Yigize gashobya

Page 1 of 2

Uyu mugani baca ngo: "Yigize gashobya", bawuca iyo babonye umuntu wananiye amahari

amuhigira; ni bwo batererayo utwatsi, bati: "Naka uriya yigize gashobya nimurekere iyo!"

Wakomotse kuri Rugero mu Bigogwe (Gisenyi); ahayinga umwaka w'i 1400.

Rugero uwo ntiyari umunyarwanda kavukire; yari yaravukiye i Bufumbira (Buganda). Icyo gihe

u Bufumbira bwari bufite umuhinza wabwo witwa Bushengero.

Nuko Rugero ari we Abanyarwanda bise Gashobya, agandira Bushengero barangana, bigeze aho

aramucika yiyizira mu Rwanda. Aza acikanye shebuja umutwe w'ingabo ze zitwaga Imparamba.

Ageze mu Rwanda rero yiturira mu ishyamba rya Bigogwe atabimenyesheje abategetsi b'u

Rwanda. Arahiyuhiza gusa bya kiboko kuko yari yizeye ubutwali bw'ingabo ze yacikanye

Bushengero. Icyo gihe hari ku ngoma ya Kigeli Mukobanya.

Amaze gutura mu ishyamba rya Bigogwe, akajya atera u Bufumbira akanyagayo inka akazizana

mu Rwanda. Abafumbira bagakeka ko baterwa n'Abanyarwanda. Bukeye Bushengero atuma kuri

Mukobanya, amubaza impamvu ituma amuterera igihugu kandi nta cyo bapfa. Mukobanya

amuhakanira ko atari we umutera.

Noneho Abafumbira batangira kugenzura ubatera, bamenya ko ari Rugero wabacitse.

Bushengero amaze kubimenya, atuma kuri Mukobanya, ati: "Aho mu Rwanda hari umuntu

w'umunyagasuzuguro wahanshikiye ariyuhiza atura mu ishyamba rya Bigogwe atanagukeje,

none uzamubaririze, yitwa Rugero. Umenya ari na we ujya agaruka akantera.

Nuko intumwa za Bushengero zimaze gushyikiriza Mukobanya ubutumwa, yohereza abantu mu

Bigogwe guhinyuza. Bagenda rwombo, bagezeyo basanga Rugero ahari koko, bagaruka

babihamiriza Mukobanya. Na we ahuta atuma kuri Rugero, ati: "Icyatumye unzira mu Gihugu

ntubimenyeshe ni iki?" Intumwa zirikojeje Rugero, ati: "Nimugende mumbwirire Mukobanya

uwo, muti: "Nta gihugu cyawe arimo, ahubwo yibereye mu ishyamba, kandi iryo shyamba si

wowe wariteye!" Intumwa zirakimirana zibibwira Mukobanya; yumvise icyo gisubizo

cy'agasuzuguro ararakara, ahera ko agaba igitero mu Bigogwe; atezayo Abatsindiyingoma

(ingabo ze), ati: "Ariko muramenye ntimumwice, ahubwo mumumfatire mpiri mumunzanire

numve uko anyisubiriza."

Abatsindiyingoma baragenda barasana n'Imparamba za Rugero. Abatsindiyingoma baraneshwa;

barakonja bagaruka amara masa; babwira Mukobanya ko Rugero ari indahangarwa yabashobeye.

Mukobanya amaze kumva ayo magambo, noneho arushaho kurakara; ati: "Nimwicecekere

nzigirayo".

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: