Insigamigani

Yazize agatandabazimu

Page 1 of 2

Uyu mugani baca bagira ngo: "Yazize agatandabazimu", bawuca iyo bumvise umuntu wagushije

ishyano rishibuka hamwe n'iryahitanye undi; ni bwo bagira, bati: "Na we yazize

agatandabazimu!" Wakomotse ku rupfu rwa Ndamutsa ya Mitunga na Gahindiro ka Mibambwe

na Rugaju rwa Mutimbo, mu rwimo rwa Rwongera (1800 - 1850).

Urwo rupfu rw'agatandabazimu rwirengeje abo bantu batatu mu gihe gito, barwitiriye umuzimu

w'umukecuru witwa Mitunga; yari umukobwa wa Cyilima Rujugira akaba nyirakuru wa

Gahindiro se wa Rwogera, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ndamutsa. Uwo

mukecuru yabonye amaze gusaza cyane, yegura akabando ke ajya ibwami kwa Gahindiro;

aramubwira, ati: "Nje kugusezeraho kuko nshigaje igihe gito ngapfa; nawe urareba ko nshaje!"

Maze rero mwana wanjye, dore mfite umwana umwe rukumbi, none ndamugusigiye, uramuhake

nk'uko wampatse, ntuzamwice; yewe ndetse ntuzanamunyage. Uzamutungishe ibyo musigiye

azabisaziremo nk'uko na njye mbisaziyemo. Kandi rero nuramuka umunyaze, umenye ko

bitazakugwa amahoro!" Gahindiro, arabyemera ati: "Nta bwo nzagira icyo mutwara; nzabigenza

uko ubinsabye." Umukecuru aramushima. Gahindiro amuha inka aramusezerera arataha.

Hashize igihe gito Mitunga arasaza. Gahindiro ajya kumuhambisha. Bukeye wa muhungu

Ndamutsa ya Mitunga yangana na Rugaju rwa Mutimbo. Rugaju yari umutoni wa Gahindiro

cyane; Barangana birakomera, ariko Mitunga yari yarihanangirije umuhungu we Ndamutsa, ati

"Uramenye ntuzababaze Gahindiro, ubitewe n'uko wumvise ko namugushinze, kandi

numubabaza, na we ntibizakugwa neza!"

Nuko biba aho, bukeye Gahindiro amenya ko Ndamutsa yangana na Rugaju. Arabahamagara

bombi; bicarana mu nzu uko ari batatu, atumiza inzoga bayitereka hagati yabo. Ahamagaza

n'inka ebyiri nziza; maze arababwira, ati: "Mbahamagariye kubabaza ibintu rubanda

babavugaho; numvise ko mwangana; ni koko?" Bombi ntibirirwa hamurushya baramwemerera,

bati: "Turangana koko". Gahindiro, ati: "Ntimumbeshye kandi koko narabimenye; dore

abagaragu banjye n'abagore ndetse n'abana biciyemo ibice kubera mwebwe; bamwe banga

Ndamutsa banganira Rugaju; abandi bakanga Rugaju banganira Ndamutsa, ati: "Mbese ikibi

nabagiriye gituma mushaka ko urugo rwanjye rusenyuka ni ikihe?" Baraceceka babura icyo

bamusubiza. Ahamagara Rugaju, ati: "Harya Rugaju ntuzi ko Ndamutsa tuva inda imwe?" Undi,

ati: "Ndabizi." Arongera, ati: "Ntuzi ko nyogokuru wanjye Mitunga yansigiye irage, ngo

sinzamwicire umwana cyangwa ngo munyage?" Rugaju, ati: "Nabyo ndabizi." Gahindiro, ati:

"Kuki rero umwanga kandi ibyo byose ubizi?" Undi, ati: "Ni uko nawe anyanga!" Gahindiro

ahindukirana Ndamutsa, ati: "Ntuzi ko nkunda Rugaju kuruta bose?" Ndamutsa, ati: "Ndabizi."

Undi, ati: "Kuki wanga icyo nkunda?" Ndamutsa, ati: "Ni uko nacyo kinyanga!" Bamaze

gusubiza batyo, Gahindiro, ati: "Noneho rero nabahamagariye kugira ngo mbunge, maze

inzangano zanyu muzifashe hasi; muve hano mundahiye ko mutazongera kwangana; ati:

sinshaka ko mumbwira icyo mupfa, ahubwo ndashaka ko mubana, mwaramuka mubyanze na

njye nkabanga."

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: