Uyu mugani baca bagira ngo: "Yazindutse iya rubika" bawuca iyo babonye cyangwa bumvise
umuntu wazindukiye aho bakenga; ni bwo babaza, bati: "Ese kuki naka yazindutse iya rubika?"
Wakomotse kuri Rubika, murumuna wa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo umubanda; mu myaka
isaga uw'i 1400.
Kuzinduka iya Rubika rero si ukuzinduka mu nkoko za mbere; ahubwo ni ukuzindukira aho
bakenga, umuntu ashobora kubonera ibyago, nk'ibyo Rubika yaboneye mu nzira yazindutse.
Uwo mugabo yabayeho ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro yari umubanda atuye ku Kigina
cya Ndiza, akanaba mwene sewabo wa Mashira; ubwo yari murumuna we; kandi bari abahanga
bo kuragura, hamwe na mwishywa wabo Munyanya. Ubwo Mashira yari afite ingo eshatu: urwo
ku Ndiza, n'urw'i Cyubi cya Rutobwe muri Rukoma, n'urwo mu Kivumu cya Nyanza i
Nyabisindu muri Butare.
Nuko Mashira abonye Rubika na Munyanya ari abahanga bo guhanura, abategeka ko bajya
bakuranwa kuza kumufasha, kuko yasangwaga n'abantu benshi bamuhanuza; kuko kandi
yakundaga guhanura nijoro akangutse, uwo mwene se wabo Rubika, na we yakundaga
kuzinduka kugira ngo bafatanye guhanura mu gicuku rubanda bicuye. Igihe cye cyagera akaza,
akaba ari we ukangura Mashira. Mwishywa wabo Munyanya akajya abibona mu mutwe
w'ubuhanuzi, agasanga Nyirarume Rubika azagirira ibyago mu nzira.
Bigeze aho aramwihererana, ati: "Mubyeyi, ndagusaba ko utazajya uzinduka ujya kwa Mashira;
ahubwo ku gihe cyawe ujye urarayo kandi ureba ko utahabura uburyamo cyangwa ikigutunga"
Rubika aramureba aramusuzugura; aramubaza, ati: "Harya ubuhanuzi ukangisha ni ubuturuka
kuri nyoko?" Ubwo Rubika yavugaga mushiki we, nyina wa Munyanya. Munyanya
aramwihorera yanga kubwira nyirarume nabi; barazibukirana barataha.