Uyu mugani baca ngo:"Yazindutse iya marumba", bawuca iyo babonye umuntu waciye ijoro mo
kabili azinduwe n'ikimubogamiye; ni bwo bavuga ngo: "Naka yazindutse iya marumba".
Wakomotse kuri Marumba w'i Kageyo mu Cyingogo (Gisenyi), ku ngoma ya Mutara
Semugeshi; ahagana umwaka w'i 1600.
Marumba yari umuhigi n'umutezi w'inyamaswa ziribwa n'izitaribwa: imbogo, inyemera,
impongo, amasha, ingwe, imondo, ibyondi, inkima, n'izindi; dore ko n'abaturanyi be bose bo
muri ako karere k'ishyamba rya Cyingogo bari abatezi b'inyamaswa. Amaze kubona umwuga we
uhimbaje, yigira inama yo kujya atura impu z'inyamaswa yishe kwa Semugeshi, arabitangira,
arazitura, Semugeshi arabimushima, bituma amugira umutoni we; amugabira abahigi bose
batuye mu Cyingogo. Abahigi barayoboka bamutura impu, na we akazijyana ibwami, mbese
biba umuhango we.
Bukeye, abahigi yagabanye babonye ko bimukijije kandi atakijya mu ishyamba, batangira
kumugirira ishyali; bakamuca ruhinganyuma, inyamaswa zaguye mu mitego yabahaye,
bakazitegura bakabaga, impu bakazijyanira ibwami, bakazitura ku giti cyabo kugira ngo
bamenyekane babone uko barega Marumba amanyoma; biba bityo iminsi. Marumba abonye
batakimuzanira impu, ararakara ajya kurega ibwami. Abwira Semugeshi, ati: "Abantu duturanye,
iyo nteze imitego yanjye igafata, bansha ruhinganyuma bakayitegura." Semugeshi arabatumiza
agira ngo baze baburane.