Uyu mugani baca ngo: "Yatuye nyankwarara", bawuca iyo babonye umuntu ukitse (wikijije)
ingorane z'umulimo wari uteye inkeke; ni bwo bagira, bati: "Nimumureke abanze aruhuke ature
nyankwarara!" Wakomotse ku mugabo Rugira wo mu Muranzi (Byumba); ahayinga umwaka w'i
1500.
Uwo muntu Nyankwarara, izina rye rya buhangwa yitwaga Rugira; na ho irya Nyankwarara
yarikuye ku bukogoto; kavukire ke hari mu Muranzi wa Byumba. Abo muri iyo mpugu, inkwaya
(umuheto) bayitaga inkwarara. Bamaze kubona ko Rugira ari umukogoto cyane mu muheto, ari
wo inkwaya cyangwa inkwarara, ni bwo bamuhimbye irya Nyankwarara. Ubwo hari ku ngoma
ya Ndahiro Cyamatare; icyo gihugu agitwalirwa na Minyaruko ya Nyamikenke w'umugisi wo mu bashara; aba bacirwa umuhango w'ubuvubyi bw'imvura.
Nuko Ndahiro amaze gupfa; icyo gihugu cya Rukiga cyigarurirwa n'umugabo waho witwaga
Gafurafura; nyuma na we bamuhimbye irya Nkandagirumugenzi, bakurije ku iteka aciye; agira,
ati: "Umuntu wese muzabona aje guhaha ino mujye mumwambura ariko nabagurira mumureke
agende, keretse uzaba aje aturutse mu karere k'u Buganza: uwo we ndetse mujye mumugirira
bimwe bya mfura mbi !"