Insigamigani

Yatuye ibishyito

Page 1 of 4

Uyu mugani baca bavuga ngo "Yatuye ibishyito", bawuca iyo babonye umuntu uhunyiza mu

gitaramo nk'usinzira; ni bwo bagira bati: "Naka aratura ibishyito"; na we uwaraye acanye

wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bakagira, bati: "Naka yaraye ku gishyito" Iyo migani

yombi yakomotse kuri Ruganzu Ndoli n'Ibishyito bya Nzira ya Muramira; ahasaga umwaka

w'1500.

Ruganzu akibundura u Rwanda yaritatiraga agatera; ntiyali nk'abandi bami b'i Rwanda bagiraga

abatasi babatatira amahugu bazatera; ni yo mpamvu icyivugo cye kigira aho bagera, kiti: "Ndi

Cyabukanga umukanguzi w'ibyuma: Cyitatire cya Mutabazi naritatiye ndatera; ndatikuza ntera

ababisha ubwoba,... ! Ubwo atikije kwa Nzira ya Muramira mu Bugara (muri Kivu, Zayire

[RDC] ) yali yabanje kuhitatira ubwe: yavuye mu Rwanda ajya kumuhakwaho; aragenda

agezeyo akoma yombi, ati: "Nyagasani nje kugukeza ngo uzandeme amaboko n'amaguru (ni ko

bakezaga); kandi nje nshitse Ruganzu; banteranije na we kandi yankundaga, mbonye maze

kugira ubuhake buke kandi nari umutoni we nkubitiyeho no kuba intwali mu ngabo ze, mpitamo

kumucika nkugana; none nyikiriza nanjye nzakubera intwali. Nzira yumvise iyo ntwali icitse mu

Rwanda, arishima. Abaza Ruganzu, ati: "Uretse ubutwali n'ubutoni, ubundi wari ufite murimo ki

kwa Ruganzu" Undi, ati: "Nari umucanyi n'umucuranzi!" Nzira yumvise gucuranga na byo

biramushimisha; abwira Ruganzu ati: "Nanjye uzajye unkorera iyo mirimo yombi: gucana no

gucuranga". Amubaza uko yitwa, undi, ati: "Nitwa Cyambarantama"; yanakundaga kwambara

uruhu rw' intama.

Nuko Ruganzu abona ubuhake kuri Nzira ya Muramira, bumaze kwira ajya mu gitaramo,

aracuranga baramushima, arara acuranga, arita hanze. Bukeye abwira Nzira, ati: "Nimumpe

intorezo njye kwasa inkwi. Barayimuha, ajya mu ishyamba yasa imiba myinshi arahambira

arayirunda atahana umwe. Uwo munsi Nzira araza inkera, mu mihigo Ruganzu na we

ntiyahatangwa; arahiga avuga ibyivugo bye, ati : "Ndi Cyabakanga, ndi umukanguzi

w'amacumu: nacumitiye Bwenge ku Kivirivindi avira imbuga; nishe Nyaruzi rwa Haramanga mu

Mukingo wa Makwaza, nica Mpandahande ngira ngo mvire i Ruhande rimwe!" Abari aho bose

baramushima. Ariko havamo bamwe mu batasi ba Nzira baraye inkera, babaza Ruganzu, bati:

"Icyo cyivugo ko ari icya Ruganzu Ndoli ?" Undi, ati: "Kwa Ruganzu twivuga icyivugo kimwe."

Page 1 of 4
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: