Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bavuga ngo: "Naka yatahiye cyamaramba", bawuca
iyo babonye umuntu wakoze umulimo neza, bakamuvutsa ishimwe ryawo akagenda ubusa; ni
bwo bagira bati: "Yatahiye cyamaramba!" Wakomotse ku nka yitwaga Cyamaramba yali
inyamibwa yo mu Kaganda, inyarurembo za Ndahiro Cyamatare; ahayinga umwaka w'i 1500.
Uwo Ndahiro yamaze kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rurara nze; kuko n'umuhungu we Ndoli
bari baramuhungishilije kwa nyirasenge Nyabunyana, i Karagwe k'Abahinda (ibikomangoma
by'i Karagwe n'i Nkore babyitaga Abahinda kuko bakomoka kuri Ruhinda); ibyo bituma
imiryango ikomeye yigabagabanya Igihugu: Abasinga, Ababanda n'ayandi moko akomeye.
Ubwo rero Ndahiro yapfuye asize inka ze z'inkoni y'ibwami zitwaga Akaganda; ni zo
yamurikaga mu biroli, kuko umwami atagiraga inka ze bwite: zagirwaga n'abatware be, bajya
kumurika bakamurika izabo bigabaniye; umwami na we akamurika inyarurembo ze, ari zo zitwa
inkoni ye. Ndahiro yacyuraga izo zitwa Akaganda; abakobwa bakaziririmba bavuga, bati:
"Nimuze murebe Akaganda: kandi uwanga Akaganda, umwami aramuca akaganza".