Uyu mugani baca bavuga ngo: "Yashinze Muganika", bawuca iyo babonye umuntu ushingaraye
nk'uwabuze amajyo; nibwo bagira bati: "Naka yashinze muganika" Wakomotse ku muja wa
Bwiza bwa Mashira witwaga Muganika; ahasaga umwaka w'i 1400.
Ubwo hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro; umuhungu we witwa Gahindiro, ahirimbanira
kurongora Bwiza bwa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo w'Umubanda, watwaraga i Nduga ngali
ya Gisali na Kibanda. Yamuhirimbaniraga amurwanira na Rugayi rwa Buzi umurundi, hanyuma
Rugayi aba ari we umurongora; ariko Gahindiro yanga kunyurwa, agumya guhirimbana ngo
azamubone. Ni bwo bamuhetse ajya kwa Rugayi yiyita muramu we w'umugore ugiye gusura
murumuna we; agarukana Bwiza burundu.
Gahindiro rero ageze kwa Rugayi akajya aguma ku buriri abana na Bwiza; yajya mu gikari
bakajyana bitwikiriye kigore, ariko umuja wo kwa Rugayi yitegereza Gahindiro agasanga ari
umugabo mu bandi; bituma abwira shebuja, ati: "Uriya mushyitsi witwa muramu wawe
w'umugore ubanza atari we; ati: Jyewe ndamukeka amababa; afite amaboko nk'ayafoye umuheto
n'imirundi nk'iyirutse" Rugayi ntiyabyitaho abona ko ari uburondogozi bw'abakecuru; ahubwo
asaba Bwiza kumuhendahendera muramu we ngo baryamane. Bwiza asubiza umugabo ko undi
ari mu mirimo y'abakobwa; na ho ubwo aracura inama yo kuzajyana na Gahindiro; ati:
"Muzaryamana nyuma y'iminsi ibiri amaze gukira."
Rugayi amaze kumva ko muramu we arwaye kandi ko asigaje iminsi ibiri agakira, ashaka uburyo
bwo kuba yihuzenza muri iyo minsi; abwira abahigi be kwambikira umuhigo w'iminsi ibiri.
Abahigi bajya gukora impamba; bucya bambika bajya guhiga. Rugayi asiga abwiye Bwiza ko
azamara iminsi ibiri mu muhigo akabona kugaruka. Ashyira nzira n'abahigi be, agitirimuka aho,
Bwiza yikaka mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro; bamucikisha ubwo aza mu Rwanda; azana
n'umukobwa w'umuja we witwaga Muganika, akaba mwene wabo wa Rugayi; ariko we akagira
ngo ni ukuzinduka, ntiyamenya ko agiye burundu.
Bamaze gutirimuka, inkuru igera kuri Rugayi mu muhigo; bati: "Bwiza yagiye na wa mushyitsi
we" Rugayi araza akubita mu gihigi, Gahindiro na Bwiza bogoroye; bajyana mu rugo rw'i
Bumbogo bwa Gutamba muri Kigoma (Gitarama) bibanirayo. Bukeye Muganika abaza nyirabuja
ati: "Mbese harya tuzataha ryari?" Bwiza ati: "Ntibaradusezerera." Byamara iminsi Muganika
akongera kubaza igihe bazatahira; nyirabuja akamubwira kwa kundi. Bukeye yongeye
kumubaza, Bwiza, ati: "Ntukanshingeho wa gakobwa we! Ntaho tuzajya narahukanye kandi ndi
ku mugabo." Muganika arumirwa, arababara yirirwa yigunze; icyo bamuhaye gufungura
kikamuva ku nzoka, kikamunanira.