Nuko kwa Minyaruko bamuha impamba, Kavuna arahambira ajya i Karagwe k'Abahinda.
Agezeyo abwira Nyabunyana ko Ndoli u Rwanda rumwifuza kuko ari inkomoko ya Ndahiro.
Nyabunyana aranga, ati: "Musaza wanjye uko bamugize ndakuzi, sinakwiyoherereza umwana
ngo bamugire nka se!" Ndoli yumvise ko Nyabunyana yanze aya Kavuna ararakara; abwira
nyirasenge ko agomba gutahukana na Kavuna. Nyirasenge amujyana mu gikari ahiherereye
bajya inama. Bakiri mu muhezo, Kavuna aromboka ajya kubumviriza amabanga. Baramubona;
Nyabunyana ati: "Yatwumvise azatuvamo, noneho ntimukijyanye!" Bacura inama yo kumusibira
amayira. Bamaze kuyinoza, Ndoli ahera ko abunduka agaruka mu Rwanda. Ahageze agira
amahirwe imvura irashyana ikomeza kugwa, imyaka irera haba ubukungu; rubanda bateruriraho
ijambo ngo: "Haje Ndoli ya Ndahiro"; riba akarande n'inkunga yo gukomera mu Rwanda
kw'abami b'Abanyiginya. Ni na ho muka Minyaruko yakurije kwita Ndoli Ruhanga ntazira; kuko
ngo Ndoli yavugiye ku myugariro uwo mugore akabyara, inka zikabyara n'inkoko zigaturaga; ni
ho kandi kuvuba byaturutse ngo "Umwami ni we utuma imvura igwa; biba inkomoko yo
kwemeza ko Abasigi bo kwa Nyiramikenke bazi ubwiru bw'imvura; kuko Ndoli ava i Karagwe
ari ho yabanje kuba, kandi Minyaruko akaba yari umwiru w'icyegera cya Ndahiro mu bandi
banyamabanga, ari bo biswe abiru ubwami bumaze gukomera mu gihugu, biba umuhango wabo
n'abana babo kugeza ku ndunduro y'ubwami mu Rwanda.
Ngaho aho ubwami bw'Abanyiginya bwashingiye imizi buhereye kuri Ruganzu Ndoli
bugakurakuzwa n'umuhungu we Mutara Semugeshi, Muyenzi wa Kaburabuza, ni we
wasasanuye imihango y'ibwami n'ubuhake n'ibihe, afatanije n'Abaryankuna basigaye
(abanyabanga ba sekuru Ndahiro) Mpande ya Rusanga n'abandi; bataritwa abiru iryo jambo
ryadutse nyuma, rikomotse ku ryo mu Nkore ryitwa Abayiru =Abahutu. Ubwo Kavuna
akaryankuna we yari yarapfuye; kuko Ndoli na nyirasenge bari baramugambaniye, kugira ngo
atazagaruka mu Rwanda akarukozamo ibirenge kandi yarabibye ubwiru; ariko mu ipfa rye
ntiyari abizi. Mu maza ye, yageze ku Kagera asanga baramusibiye amayira; abasare banga
kumwambutsa arashoberwa. Amaze kubura epfo na ruguru, umuheto we awushyira ku ivi
arawuvuna awirohana mu ruzi ariyahura.
Nuko Ndoli amaze kumwiguranurira i Karagwe agaruka mu Rwanda; amaze kurubundura
agororera abandi banyamabanga ba se ikuzo ryo kwitwa Abaryankuna. Ibyo biba ishimwe ry'uko
bajyaga bahererekanya ubutumwa bwo kumugarura, bohera Kavuna aho rukomeye hose;
baryegurirwa nk'aho ari bo barigendeye umutaga bakarirarira ijoro, bikabatera umuruho nka
Kavuna byahobagije ajya i Karagwe gutarura mwene shebuja. Aho ni ho rubanda rwakomoye wa
mugani, ngo: "Ingoma uyirira inkuna ejo igakiza nkunzi (umutoni)"
Kuva ubwo rero babona umuntu uhihibikanira ikintu ejo kigakindirwa undi (kigahabwa undi mu
mwanya w'uwakiruhiye), bati: "Yarushye uwa kavuna!"
Kuruha uwa kavuna = Guhihibikanira ibizakindirwa abandi; kuruhira abatoni; gutahira
cyamaramba.