Uyu mugani baca ngo: "Yarumye gihwa", bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka,
cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati: "Yarumye
gihwa". Wakomotse kuri Gihwa wari umutware w'i Kibali mu Ruhengeri n'ahandi byegeranye;
ahayinga umwaka w'i 1500.
Muri ayo magingo, abakongoro bamaze kwica Ndahiro Cyamatare, Gihwa yigaruriye utwo
turere; aca iteka ry'uko nta muntu uzongera kugurana imyaka mu Kibali. Ubwo yavugaga uturere
tw'u Rwanda rudahinga amashaza; nk'u Buganza, u Bwanacyambwe, a Mayaga n'i Nduga
n'ahandi; dore ko guhinga amashaza byakwiriye mu Rwanda hose vuba. Ubundi bahingaga
amasaka, yera bakajya kuyagurana amashaza mu nkiga.
Gihwa rero amaze guca iteka abwira Abanyakibali, ati "Uwo muzabona azanye amasaka
kugurana amashaza, mujye muyamwambura mumureke yigendere, ariko ntimukagire icyo
mumutwara; icyakora nabateraho amahane, mujye mumunzanira murume." Yari umuhanga wo
kuryana amenyo. Kuva ubwo uwo babonanye amasaka bakayamwambura, yatera amahane
bakamujyana kwa Gihwa akamurya amenyo. Biba akamenyero, uwo babonye bakamwambura,
unaniranye bakamwegereza Gihwa akamushishimura akagenda avirirana. Yahura n'abandi baje
kugurana bagakimirana ubutarora inyuma. Mu gitondo, abo mu turere twose baba bamaze
kumenya iteka rya Gihwa, bacukira aho ntibongera gukinisha kujya mu Kibali. Ubwo mu
Bwanacyambwe kuri Kigali, ahitwa mu Busasanzobe, hagatura umugabo witwa Rubango; yari
yarabyirukiye mu bushumba, ari umwungeri uzi gukura inyana amahembe byaribuwe.
Rimwe rero yicarana n'abandi mu mpinga ya Kigali, baraganira bagera aho bavuga ko
batakibona aho bagurana amashaza; batekereza iteka rya Gihwa. Rubango abwira bagenzi be, ati:
"Nimutoranye abantu babiri b'intwari tuzajyane kugurana amashaza mu Kibali maze nzarebane
n'uwo muntu wigize ishyano." Batoranya abantu bucya bikorera amasaka baboneza iyo mu
Kibali, Rubango uwo yari afite inshuti nyinshi banywanye; mu mayira bakagenda nijoro, bwajya