Umugani baca ngo: "Yariye karungu" cyangwa "Yarumye karungu", wakomotse kuri
Nyirakamagaza n'umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere.
Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo: "Nimumubise dore yariye
Karungu."
Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba n'umushumba wa rwoma; wahugiye
mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Rugarukiramfizi, wa wundi
uvugwaho ubusambo bw'agahebuzo.
Kubera iyo ngeso y'ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n'abe mu Buganza, atura
mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore
we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza; bakanga
kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati: "Ino si inturo ni imburabuturo"; izina rifata
ubwo.
Biba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore
n'umukobwa we Nyirabishangali, n'umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi
wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo
cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.