Insigamigani yariye Karungu, ni umugani baca ngo: “Yariye karungu” cyangwa “Yarumye karungu”, wakomotse kuri Nyirakamagaza n’umugabo we Karungu bo mu Rwampara rwa Kigali, ku ngoma zo hambere.
Bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga ngo: “Nimumubise dore yariye Karungu.”
Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba n’umushumba wa rwoma; wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Rugarukiramfizi, wa wundi uvugwaho ubusambo bw’agahebuzo.
Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Rugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n’abe mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu; niho yise Mburabuturo.
Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be, bakamushwishuriza; bakanga kuyamuguriza. Rugarukiramfizi abyumvise, ati: “Ino si inturo ni imburabuturo”; izina rifata ubwo.
Biba aho biratinda bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangali, n’umushumba wabo Rwujakararo.
Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane; ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.
Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangali, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira.
Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo; ariko bibagora.
Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Rugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka.