Uyu mugani baca ngo: "Yaririraga n'akabusha (aka Busha)", wakomotse kuri Busha w' i Bugaba
(Rukoma Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro. Bawuca
iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye
bitewe n'ubukundwakare; ni bwo bavuga, ngo: "Araririra akabusha", cyangwa ngo: "Yaririraga
akabusha"
Byakuruwe na Rukali, wari umushumba wa Mibambwe w'umutoni cyane, akaba umutware
w'umutwe w'ingabo ze; icyo asabye Mibambwe cyose akakimuha. Yari atuye mu Nduga ya
Musambira, ahitwa i Rugobagoba.
Icyo gihe hariho umugabo witwa Busha, bahakanywe kuri Mibambwe, ariko adatonnye aka
Rukali. Mibambwe amugabira umusozi witwa Bugaba uteganye na Rugobagoba. Rukali
abimenye bimwanga mu nda, ati: "Uriya musozi wa Bugaba Busha agabanye nzawuboneshwa
n'iki ?" Niko kwigira inama ya gitoni, ati: "Rugobagoba na Bugaba byenda kwitiranwa; ati:
"Reka na yo nyisabe Mibambwe." Nibwo atangiye, ati: "Nyagasani ko wangiriye neza ukampa
Rugobagoba, Bugaba yo se ?" Mibambwe, ati: "Na yo ndayiguhaye" Ubwo Rugobagoba na
Bugaba biba ibya Rukali. Busha abimenye arakarira Rukali kuko yamupfukamiye. Abaza
Mibambwe, ati: "Nanyagiwe iki?" Mibambwe, ati: "Umusozi wawe nawuhaye Rukali, ariko
humura nzagushumbusha undi." Ubwo Busha yari afite undi musozi witwa Buguli. Na wo
Rukali arawuririra. Abwira Mibambwe, ati: "Ko wampaye Bugaba, nka Buguli yo se?" Undi, ati:
"Na yo ndayiguhaye." Ubwo Rukali aba amaze gushyekerwa asabana Busha n'undi musozi we