Uyu mugani baca ngo: "Yakoze iyo bwabaga", cyangwa yakoze aho bwabaga, wakomotse kuri
Nkoma ya Nkondogoro, Sekirasanyi Ikirozi cyo mu Marangara kitarogera ubusa uretse
abagihaye ihene n'intama; ahasaga umwaka w'i 1500.
Bawuca iyo babonye umuntu wacogoye ariko asanganywe imbaraga, babona ananiwe icyo
yahoraga ashobora bakamubwira bati: "Kora iyo bwabaga!" Naho usanzwe atagira imbaraga zo
gukora iki n'iki, iyo kimunaniye bagira bati: "Gerageza" Iryo jambo rero ryo gukora iyo
bwabaga, hari abaryita ubugabo. Ubu ni ko bimeze; ariko ubundi inkomoko ni uburozi!
Byatangiye hagati y'ingoma ya Ndahiro n'iy'umuhungu we Ndoli. Hariho umugabo witwa
Nkoma ya Nkondogoro, ikirozi cyo mu Marangara, na nyina Maduna. Bari abagaragu ba
Cyamatare bakomeye, bari baraturutse i Bunyabungo. Baza ibwami bafite umuhango wo kuroga;
ibi byo gucuragura; ariko bakagira n'ubundi burozi busanzwe. Aho shebuja apfiriye yishwe
n'Abakongoro bamutsinze i Rubi rw'i Nyundo mu Bugamba (Gisenyi), Ndoli amaze gucikira i
Karagwe k'Abahinda (muri Tanzaniya), rubanda bahinduka abari abatoni b'ibwami barabahiga
barabahashya, kugira ngo, batagira icyo bavuga kuri Ndoli kuko bamwe bakekaga ko akiriho,
abandi, bati: "Yapfanye na se"
Ubwo Abanyamarangara batera Nkama, baramunyaga baramusenyera, iwe bahagira imara,
ibyeso byarimo uburozi barabijanjagura. Ubwo i Nduga n'Amarangara byari bimaze
kwigarurirwa n'Abasinga. Amarangara atwarwa na Rukomane mwishywa wa Mateke, na yo
Nduga ari Mateke uwo. Rukomane rero arashega amenesha abaryankuna.