Insigamigani

Yaje nk' iya Gatera

Page 1 of 3

Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo; ni bwo bagira

ngo: Cyaje nk'iya Gatera! Wakomotse kuri Gatera w i Tanda na Rusizi mu Buganza. Byavuye ku

mukazana w'ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera.

Gatera k'i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore

byamushajije. Umugore we bwite yari uw' i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe.

Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho, n'umugore we babibamenyesha.

Gatera ahaguruka iwe, ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i

Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umuhungu bari

kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi yaho bari

bageze.

Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu

yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko

bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya.

Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike ya

ruguru, ifite n'igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w'inkumi wicaye mu

mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo

basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi

aramubwira ati: "Tambuka nguwo umuriro ku rubumbiro." Aratambuka, atekera itabi,

arahaguruka amusezeraho aragenda.

Amaze kugenda nyirabukwe w'umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye, ariko

ntiyamumenya. Asigara yibaza ati Uriya muntu umviriye mu nzu y'umwana ni uwahe? Uwo

muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n'uwo mukobwa; ati:" Muri ruriya rugo

hari umukobwa mwiza cyane, kandi ni umugeni, kuko nabonye yitwikiriye mu maso."

Gatera ati ari mu nzu wenyine sha? Uwo muhungu ati Ari mu nzu iri mu nkike ya ruguru yase

urugo, arabohera mu mfuruka.

Gatera ati Mfasha iri tabi!

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: