Insigamigani

Yaje Bugubugu

Page 1 of 2

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa ikintu cyadukanye inkubiri; ni ho bagira bati:

"Yaje Bugubugu!" Wakomotse ku muganza witwaga Bugubugu yadutse i Buliza ahica Rubanda

wari warigize rwankubebe (indakoreka) ahagana mu mwaka w' i 1600.

Uwo nyagupfa Rubanda yari umutware iwabo mu Buliza, atwara Ngiryi na Rutongo; akaba

umukire bisesuye kandi mu muryango mugari. Ubukire bwe bwari bwaramusabitsemo urugomo

rutavugwa, akiyenza ku baturanyi be; abafite ibikingi akabiragirira akabusha. Akohereza abana

be n'abashumba bagaturira inka mu bwatsi bakazihagarikira. Bene bwo bajya kuzikoma, abandi

bakabakomera; bati: "Murakora inka za Rubanda bikabakorera ishyano!" Ibyo byose

bakabivugishwa n'uko Rubanda abarusha amaboko n'urugomo.

Nuko biba aho bityo, bukeye abana n'abashumba be baraturutsa, bajya kuragira i Gasura mu

Bwanacyambwe, mu gikingi cy'umuntu witwaga Fashaho. Bahageze inka baziturira mu

mubande barazihagarikira. Abashumba ba Fashaho baje kuzikoma, abazi Rubanda barakomera,

bati: "Ntimwakure inka za Rubanda bitava aho bidukururira amakuba." Abashumba baranga

bazirohamo harazikubita. Induru iba ndenda bati: "Inka za Rubanda abanyagasura bazimajije

amahiri" Inkuru igeze kwa Rubanda, Abanyangiryi bahurura ikuba gahu batera i Gasura; mbese

Buliza yose ivayo ivuna Rubanda. Bageze i Gasura barahadugiriza bahahindura iheruheru;

bituma kuva ubwo u Buliza bwose n'u Bwanacyambwe bitinya Rubanda. Ibye byose biba

nk'amazi y'intare; ugiye kwegera ake, abandi bakamutwama, bati: "Udahungabanya ibintu bya

Rubanda bikagukorera ishyano." Aho ni na ho hakomotse ya mvugo, ngo: "Uramenye ntiwakure

abana ba Rubanda, ntukubite inka za Rubanda ntiwangize ibintu bya Rubanda; kwa kundi

ababyeyi batinyisha abana iby'abandi). Ni Rubanda uwo nguwo n'amahane ye bendeyeho.

Biba aho; bishyize kera umuganza witwa Bugubugu agishishiriza inka ze mu Buliza; u Buganza

bwari bwarateyemo amapfa. Arikora n'inka ze n'abagaragu be n'abandi baturanyi bamwisunze;

bavanga inka zabo ziragisha. Baraboneza n'i Buliza, bacumbika i Masora. Bukeye inka zirahuka;

zirishije ntizahaga kuko hari ubwatsi buke. Ubwo Bugubugu akaba yasigaye ku icumbi. Ab'aho

babwira abashumba, bati: "Ubwatsi busigaye i Ngilyi kwa Rubanda; ariko uretse n'inka, nta

n'inyoni yahimbira ngo ihatambe. Bakeneshereza aho, burira baracyura; basanga Bugubugu ku

kiraro. Bamutekerereza ibyo babonye n'icyo bumvise bati: "Aho twaragiye nta bwatsi buhari ni

umukuna ahandi babuvuga ni kuri Ngilyi mu gikingi cy'umugabo witwa Rubanda, ariko ngo nta

nka igikandagiramo." Ati: "Ubu se muremera ko inka zacu zicwa n'inzara kandi iwacu bazi ko

twagishishije! Zadupfana ntibyatuviramo igihemu gikabije?" Abandi bati: "Ese twabigira dute?"

Bugubugu, ati: "Ese mukeka ko Abaliza barusha Abaganza ubugabo? ati: Ejo tuzahahure

nibadukoma tuzarwana!" Abandi baremera; umugambi bawuraraho.

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: