Insigamigani

Yagiye kwangara

Page 1 of 2

Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga

imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!" (Bamwe banavuga ko yagiye iwabo

w'abakobwa). Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka w'i 1400. Yikuye

mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y'inkungu; atangira

guhobagizwa n'umuruho.

Mibambwe Sekarongoro uwo bitaga Maboko atanga ataziganya, Rugabishabirenge, yari afite

umugaragu we akitwa Rukali, akaba umutware w'Insanga. Yari yaramutonesheje

by'akadasohoka. Rukali uwo yari afite umugore umwe rukumbi witwa Nyiramataza, yaramugize

inkundwakazi bitavugwa, arahira kutazamuharika. Yari afite n'ingo nyinshi mu turere yagabiwe

na Sekarongoro, zose zikagengwa na Nyiramataza. Urugo rumwe rwari i Rugobagoba na Bugaba

hafi ya Kamonyi, urundi ruri i Buguli na Bugoba i Rukoma na Ngamba, urwa gatatu ruri i

Bugaragara na Shyorongi rya Bumbogo bwa Huro, urundi ruri i Zoko na Mugina mu Buyaga

bwa Byumba; hakaba nurw'i Ntebe na Rukara mu Buganza bwa ruguru. (Imisozi yo hagati y'izo

ngo yatwaraga Rukali, kuva i Rugobagoba kugeza i Ntebe; yose ikayoboka Nyiramataza).

Nuko Nyiramataza abumba ibya Rukali byose, arakira aradabagira, umurengwe uramusaguka;

bituma inshuti z'umugabo we, n'abavandimwe ndetse n'abagaragu be bamubaza, bati: "Ariko ko

ureba uko ubukire bwawe bungana, igituma Nyiramataza yakwihariye muri bwo ni iki ?"

Arabasubiza, ati: "Sinziharikira umugore; nzamutunga wenyine!" Bakurayo amaso, bati: "Si gusa

yaramuroze!" Ibyo bamubwiye biherereye, agahuta ajya kubibwira umugore we. Biba aho bityo,

imyaka irahita indi irataha. Bukeye hakaba umugabo witwa Ngara, atuye i Gahini na Rukara;

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: