Uyu mugani, bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo:
"Cyagiye burundu!" Wakomotse kuri Burundu; ahasaga umwaka w'i 1400.
Burundu yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa
Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n'irongorwa
umubanda w'i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda. Gahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye
Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo. Na we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na
Rugayi rwa Buzi, umutware w'igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti
y'amagara ya Gahindiro ka Mibambwe. Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro
yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati: "Ugende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye
umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo." Umutwa araboneza ajya
gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati : "Ndaturuka i Rwanda"
Rugayi, ati: "Ese wari uhatswe na nde?" Burundu, ati: "Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma
bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n'ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira.
Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko
bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa. Atangira kubiganira
uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n'amaguru bunyamaswa, babibona
bakiyamirira banezerewe.
Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye
atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane. Burundu
amuhereza intoki, ati: "Uraho nyakugira Imana?" Bwiza akubita agatwenge. Burundu asubura ku
irembo aho Rugayi ari n'abagaragu be. Ariko asubirayo ntacyo abwiye Bwiza, ashaka kubanza
kwimenyereza bose. Haciyeho nk'ukwezi, aba amaze kumenyerana na bose, ngo si ukubasetsa
akora iyo bwabaga; ariko ari amaco yo kuzabona uko avugana na Bwiza.