Insigamigani

Yagiye Burundu

Page 1 of 5

Uyu mugani, bawuca iyo babonye ikigiye mahera cyose bakaziguruka; ni ho bavuga ngo: “Cyagiye burundu!” Wakomotse kuri Burundu; ahasaga umwaka w’i 1400.


Burundu yari umutwa Gahindiro ka Mibambwe Sekarongoro yajyaga atuma ku mugore wa Rugayi rwa Buzi i Burundi, witwaga Bwiza bwa Mashira budashira irorwa n’irongorwa umubanda w’i Nduga ngari ya Gisali na Kibanda.

Gahindiro uwo Semutakirwa, ni we bitiriye Gahindiro Yuhi rya Mibambwe Sentabyo.

Na we bwiza bwa Mashira uwo, yari yararongowe na Rugayi rwa Buzi, umutware w’igikomangoma mu Burundi, ariko yasabwe asanzwe ari incuti y’amagara ya Gahindiro ka Mibambwe.

Rugayi amaze kurongora Bwiza rero, Gahindiro yohereza umutwa we Burundu i Burundi ati: “Ugende ukeza Rugayi, umuhakweho, ujye umusetsa; maze numara kubona ubuhake, uzampere Bwiza izi ntashyo.”

Umutwa araboneza ajya gukeza Rugayi. Agezeyo baramwakira. Bamubajije aho aturuka, ati : “Ndaturuka i Rwanda”

Rugayi, ati: “Ese wari uhatswe na nde?” Burundu, ati: “Nari mpatswe na Semutakirwa, hanyuma

bambwira ko uhaka neza kandi ngo ukagira n’ibirunge byinshi, ni ko kumwimura ndakwisangira.

Abagaragu ba Rugayi bumvise amagambo ya Burundu baraseka. Burundu yumvise ko bamuneguye bishima, noneho arushaho guhimbarwa, arakomeza arabasetsa.

Atangira kubiganira uko impyisi ijya mu kiraro kurya inyana, agendesha amaboko n’amaguru bunyamaswa, babibona bakiyamirira banezerewe.

Nuko Burundu agenda akambakamba no mu nzu kwa Rugayi aho Bwiza ari, Bwiza abonye atungutse mu nzu kandi yahoze amurungurukira mu nzugi, arishima araseka cyane.


Page 1 of 5
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: