Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wibese abandi akagenda rwihishwa ntibamenye ikirari
cye; niho bavuga, ngo: "Yaciye uwa Nkebya!" Wakomotse kuli Nkebya ya Ndabarasa, ku
Kamonyi; ahagana mu mwaka w'i 1700.
Uwo muhungu wa Ndabarasa witwaga Nkebya ari we musekuruza w'Abanyiginya b'Abakebya
mu Barabarasa, yabyirutse akunda guhigisha umuheto, bituma se abimukundira cyane kuko yari
umukogoto w'agahebuzo. Ariko ngo yari afite n'ingeso yamwokamye y'ubusambanyi; icyakora
akayihisha bizimije ntimenyekane hanze; gusa akayimenyekanaho na murumuna we umwe gusa
witwa Burabyo. Bimaze iminsi bene Ndabarasa bandi bakomeza kubahurahura. Barabazanya,
bati: "Ibyo Nkebya na Burabyo bavuganira mu bwiherero ntitubimenye ni ibiki?" Habura
uwabimenya. Bahamagara Nkebya na Burabyo mu giterane, barababaza, bati: "Ibyo muhora
muvugana mwiherereye ntimubiduhingukirize ni ibiki?" Bati: "Aho ntimuri abashimusi?"
Barabaseka cyane by'urumenesha. Nkebya na Burabyo barabihorera, barababisa bigira ku kiraro
cyabo.
Bamaze kugenda, bamwe muri bakuru babo, bati: "Erega si no kuganira byonyine, ahubwo
bigera na nimugoroba bagacana amarenga bakagenda ntihagire umenya aho bagiye." Abandi,
bati: "Muzareke tububikire tuzamenya aho baba bagana n'ibyo bahakora." Ubwo mukuru wabo
Balyinyonza yari afite umugore w'inshoreke, akaba umusambane wa Nkebya cyane; yashaka
kujyayo, agaca mu kayira k'akarari yihangiye bene se batazi.
Nuko bimaze iminsi ingeso ya Nkebya na muka Balyinyonza iramenyekana, kuko bakomeje
kubaneka. Bene Ndabarasa bajya inama yo kubacira igico ngo bazabafate. Ariko babigira mu
rwenya rwa gihungu na kivandimwe. Bigeze nimugoroba babona Nkebya na Burabyo bongeye
gushembekeranya. Abandi bacanirana amarenga: umwe agenda ukwe, undi ukwe, bajya
kubategera mu mayira asanzwe ajya ku kiraro cya Balyinyonza cyari mu Kabare ka Kamonyi
(Taba). Ubwo bakwirwa imishwaro; uwitwa Semugaza asigara inyuma, ajya mu rucucu rwari mu
mucyamo wa Nyamilyango ahagana mu Kabare. Muri iryo hihibikana, Balyinyonza yafashe iya
mbere. Akandagiye iwe, Nkebya aramwumva aturumbuka mu nzu yiruka. Bamuhombokaho
bamwirukana; aranura arabasiga. Bakurikira akayira gasanzwe baramuheba; naho yiciriye mu
mucyamo wa Nyamilyango.
Nuko induru irakorerana, Nkebya aca ibinyuku na Semugaza. hahandi yisigariye mu rucucu.
Semugaza aramucakira. Amaze kumusingira, ibyivugo abivaho! Abandi banyuze amayira
asanzwe bumvise Semugaza yivuze baza bamugana, basanga yamutaye muri yombi. Maze
baricara si uguseka Nkebya! Bamuseka urwenya rw'urumenesha, abura uko yakwizigura
aramwaragurika gusa. Kuva ubwo rero uwo mucyamo wa Nyamilyango, uwuciyemo wese muri
bene Ndabarasa, bakavuga ngo yaciye mu mucyamo wa Nkebya. Bitinze n'undi muntu wese
yagenda yihishe, bati: "Yaciye uwa Nkebya." ('uwa' ni uwo mucyarno, na we Nkebya ni mwene
Ndabarasa)
Guca uwa nkebya = Kwibeta; kwiyorobeka rwihishwa.