Insigamigani

Yacanye uwa Rugi

Uyu mugani bawuca iyo babonye umurwayi ufite umuriro ukabije, ni bwo bavuga ngo: "Acanye

uwa Rugi!" Wakomotse kuri uwo mugabo Rugi wo ku Mwugaliro (Gikongoro); ahayinga

umwaka w'i 1600.

Semugeshi amaze kwima ingoma ya se Ruganzu Ndoli, yagabiye Rugi u Bufundu bwose

amwegurira inka n'ubutaka; aramukiza birasuka hanze. Bukeye amushyingira umukobwa we

Mukandamutsa aramurongora. Ariko yari afite n'abandi bagore. Bimaze iminsi abyara abana

babiri b'impanga. Rugi amaze kubyara izo mpanga, bamuhemba intara ya Bunyambiriri. Amaze

kuyigabana yangana na Mukandamutsa bapfuye umwanda. Amugira inyugwakazi, ariko

ntiyamuta burundu, bakabana amwinenaguza. Bukeye Rugi ajya kurarayo. Agezeyo asanga hari

umwanda mubi cyane. Rugi abwira Mukandamutsa, ati: "Kuva ubu fata umweyo uzajye

wikuburira urugo rwose; ndetse ntihazagire umucanyi wongera gucana, uzajye wicanira iminsi

yose.

Nuko bumaze kwira, Mukandamutsa bamuha inkwi arara acanye kugeza mu gitondo, no ku rindi

joro biba uko. Bukeye arahukana ajya kubitekerereza se. Batumiza Rugi ngo aze kwitaba. Ageze

aho Semugeshi atumiza umukobwa we Mukandamutsa, ati: "Ngaho subira mu byo wambwiye!"

Mukandamutsa atekerereza se, ko ari we ukubura nta muja ugikubura; ko ari we ucana bugacya,

nta mucanyi ukiba kwa Rugi. Babajije Rugi abyemera nta cyo yitayeho bya gikire. Mutara

abwira abari aho, ati: "Nimubacire urubanza." Bose bati: "Rugi aratsinzwe!" Bose bavuze batyo,

Semugeshi ararukemura, ati: "Ubwo atsinzwe ni jye umwihanira." Ahera ko aramunyaga,

amucira mu ishyamba rya Bumwa mu Bunyambiriri. Ategeka ko atazubaka, ahubwo azajya arara

muri iryo shyamba. Bamuha abatwa bamujyana muri Bumwa.

Amaze yo amezi abiri inshuti ze zimusabira imbabazi kuri sebukwe; ziti: "Kunyaga birahagije

mureke." Baramutumira ava muri Bumwa, ariko yarishwe n'imbeho yo muri iryo shyamba.

Ageze ibwami bumaze kwira umwami yibikiriye, Rugi yinginga umucanyi ati: "Ba

wihombetseho gatoya nsigare ngucaniye." Umucanyi aremera, Rugi azana imiba y'inkwi aroha

mu ziko; umuriro urahinda, ariko yanga gushira imbeho, arohamo izindi nkwi. Inzu irashyuha

cyane, Semugeshi arakanguka. Asanga Rugi ariwe ucanye. Ni ko kumutegeka ko ariwe uzajya

ahora acanye.

Gucana uwa Rugi = Gucana umuriro udahumbya.

Created by:
Published: December 03, 2025
Share: