Insigamigani

Yabuze intama n'ibyuma

Page 1 of 2

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yashobewe, yabuze epfo na ruguru; nibwo bavuga

ngo: "Yabuze intama n'ibyuma." Wakomotse kuri Mutabaruka w'i Kigoma na Muyange

(Gitarama), ahagana mu mwaka w'i 1800.

Icyo gihe hari ku ngoma ya Gahindiro, hakabaho umugabo Rwasine, arahaguruka, ajya gukeza

Rugaju rwa Mutimbo, uyu wari umutoni w'akadasohoka kwa Gahindiro. Agenda amwiringiyeho

ubuhake kuko yari yaraturanye neza na Mutimbo se w'uwo Rugaju. Rugaju abonye Rwasine aje

kumukeza arabyishimira kuko bari baranabyirukanye.

Amugabira inka nyinshi n'ingabo zo mu karere ko mu Nduga ya Kigoma na Muyange; ndetse na Gatagara. Rwasine abonye amaze kugabana bimuribagije, atumira se Mutabaruka ngo aze

basangire ubwo bukire. Mutabaruka yari umugenza w'impangu (umucuruzi w'umuhanga).

Araboneza n'iw'umuhungu we. Amaze kugerayo, bagabana ibintu yahawe mo kabiri:

Mutabaruka yegurirwa iby'uruhande rwa Gatagara na Kigoma, umuhungu ahamana iby' ahagana

mu Mutende no mu Mayaga y'epfo.

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: