Insigamigani

Yabonye irya Mugani

Page 1 of 2

Uyu mugani bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagushije ishyano ry'amaherere ni

bwo bavuga ngo: "Naka yabonye irya Mugani!" Wakomotse kuri Mugani mu Gacurabwenge

Rukoma (Gitarama) ahayinga umwaka w'i 1700.

Mugani yari umugaragu wa Kaza ka Nyabuseli, akaba umuhigi we, ku ngoma ya Mibambwe

Gisanura. Kaza na we yari umutware wa Mibambwe. Uwo mugabo Mugani yari afite imbwa za

Kaza yahigishaga, zirimo imbwa y'intozo yitwa Rurabwe. Nuko bukeye shebuja Kaza na bagenzi

be barimo Kogoto, Mpaka na Mpombo, Rugalyi na Mugarura, bajya i Bumbogo kwa Gisanura.

Bagezeyo barara inkera barahiga; bamuhiga ko bamurusha inka. Iyo mihigo ibabera icyaha cyo

kubatanga. Ariko Gisanura si we wabiyiciye; baje kwicwa n'umuhungu we Mazimpaka

yarabirazwe na se, igihe cy'imihigo. Ni bwo yaberetse Mazimpaka azimirijemo, ntiyamubereka

ku mugaragaro, ahubwo amubereka yikingiye ikimasa, ati: "Ngarurira iriya mana uyinyerekeze!"

Naho ubwo ni Mazimpaka yavugaga. Abahungu b'i Nduga bamaze kuyibona ati: "Iriya mfizi

nimara gukura izacumita iya Mpaka n'iya Mpombo, n'iya Kaza ka Nyabuseli i Gisitwe, n'iya

Kogoto i Nyakibungo, n'iya Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga.

Igihe kigeze rero Mazimpaka yambuka Nyabarongo atura ku Ijuru rya Kamonyi. Gisanura

amwereka rubanda ko ari we mwami wabo. Biba aho bishyira kera; bigeza ubwo Mazimpaka

ashoje umurage wa se. Atanze Mpaka na Mpombo na Kaza ka Nyabuseli, na Kogoto i

Nyakibungo, na Rugalyi rwa Bwacya i Buhanga. Uwo mutware wa Gisanura witwaga Kagoto ni

we ukivugwa mu Rwanda, iyo babonye umuntu utwara nabi, bati: "Aradutwara aka Kogoto."

Nuko bamaze gutangwa n'imiryango yabo, ibintu byabo bigabanwa n'abandi Mazimpaka

abihaye. Wa mugabo Mugani w'umuhigi wa Kaza aguma i Gisitwe n'imbwa za Kaza. Ya mbwa

ya Kaza Rurabwe ngo yakundaga shebuja na we akayikunda cyane. Amaze gupfa, Rurabwe

iramubura, ikomeza kurira. Mugani yayiha ibyo irya ikabyanga, yayiha amata ikayanga

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: