Insigamigani

Yabitaye i Burenga

Page 1 of 2

Uyu mugani bawuca, iyo babujije umuntu gukora iki n'iki agahinyura inama bamugiriye, ni ho

bagira bati: "Ibyo twamugiriyemo inama yabitaye i Burenga (yabyanze)." Wakomotse kuri

Ndungutse wari wigize umwami mu rwimo rwa Musinga; mu 1910 - 1912.

Mibambwe Rutarindwa bamaze kumutsinda ku Rucunshu, habayeho amakubitirane menshi mu

Rwanda; bamwe bayoboka Musinga, abandi baramugandira. Bamaze kwica Karara na

Baryinyonza bene Rwabugili, igihugu gicika umugongo bavuga ko bene Rwabugili bamazwe na

Kabare na mushiki we Kanjogera. Bigisakabaka Kabare yungamo atera Muhigirwa wa

Rwabugili watwaraga Nyaruguru n'u Buyenzi, na we aramwica. Muhigirwa, amaze gupfa,

umugabo Rwamanywa w'i Buliza (Kigali) wari umugaragu wa Muhigirwa agandisha u Buliza,

bwari bwaragabanywe n'umugore witwa Nyamashaza, murumuna wa Kanjogera nyina wa Musinga. Ubwo Abaliza bica Nyamashaza, bashorewe na Rwamanywa. Bahorera Muhigirwa.

Ubuyenzi na bwo bugandishwa na Rubindo rwa Rusine w' Umuhebyi wari umugaragu wa

Muhigirwa. Bamubwiye kujya kuyoboka ngo ahakwe na Kanjogera, arabasubiza ati: "Aho

guhakwa n'umugore namwinjira."

Page 1 of 2
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: