Uyu mugani, bawucira ku muntu babonye yihwabana agakabyo k'urukumbuzi ngo yimare
nyirarigi (ipfa); niho bavuga ngo: "Yabiguyemo urwuba!" Wakomotse kuri Ruhashyampunzi
rwa Lyaba mu Kabagali (Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400.
Icyo gihe hari ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hakabaho itegeko rivuga ngo: "Ntihazagire umuntu
uva mu rugerero adakuwe n'uwe; nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa undi
bafitanye isano. Ubwo hariho umugabo Lyaba w'umuturagara, atuye i Murama mu Kabagali ho i
Gitarama, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ruhashyampunzi. Lyaba amaze kuba
umusaza utakibasha kujya mu rugerero bene wabo bamurega ku mutware wabo w'ingabo. Uwo
mutware atumiza Lyaba amubaza igituma yanga kujya mu rugerero kubera ubusaza. Bene wabo
bamushinja ko afite umuhungu w'umusore witwa Ruhashyampunzi, bati: "Ni umusore ukwiye
kujya mu rugerero!" Lyaba aratsindwa, agenda ihutihuti ajya gusabira umuhungu we
amushyingira ikitaraganya, kugira ngo ajye mu rugerero.
Ruhashyampunzi amaze kurongora ajya mu rugerero i Gaharanyonga; ariko ubwo yasize
umugore amaze gusama inda.
Nuko Ruhashyampunzi aragenda, hashize amezi make umugore we abyara umuhungu.
Ruhashyampunzi amaze kubyumva ajya gusezera ku mutware w'urugerero kugira ngo ajye kwita
umwana izina. Umutware w'urugerero aramwangira. Amaze kumwangira, Ruhashyampunzi
arumirwa; ahera ko atuma kuri se ngo agerageze uko ashoboye kose amubonere umukura muri
bene wabo. Intumwa igeze kuri Lyaba agerageza bene wabo baramuhakanira. Atuma ku
muhungu we ko yagerageje uko ashoboye kose bikananirana akabura umukura. Intumwa igeze
kuri Ruhashyampunzi ivuga ubutumwa. Ruhashyampunzi arumirwa n'umubabaro mwinshi.