Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'ikirushya muri byose, aburabuza abo bari kumwe; ni
bwo bagira bati: "Yabaye kaburabuza!" Wakomotse kuri Sentashya ya Rugema mu
Bwanacyambwe (Kigali) ahagana mu mwaka w'i 1700.
Uwo mugabo bahimbye Kaburabuza, yabayeho ku ngoma ebyiri zikurikirana; iya Cyilima
Rujugira, n'iya Kigeli Ndabarasa. Iryo zina rya Kaburabuza si irye rya kibyeyi, ni irihimbano;
irye bwite yari Sentashya ya Rugema iwabo hakaba i Karama ka Kigali cya Mwendo. Igihe
kimwe rero u Rwanda rwigeze kunesha u Bugesera, bumaze kuneshwa hasigarayo
Abanyarwanda bake bo kubuyobora. Ubwo bwagabaniraga n'u Burundi kuri Ruvubu.
Abanyarwanda bamaze kwikubura, Abarundi babwendaho igice kinini cyane, bageza ku
rugabano ruriho ubu ngubu. Haciyeho iminsi mike u Bugesera bumaze gutsindwa, Ndabarasa
arima; abugabira Sentashya ya Rugema.
Nuko Sentashya uwo ajya mu Bugesera arabuyobora; ararundisha, ararabukirwa; inka
bamurundiye n'izo bamurabukiye azihera abanyabugesera. Abantu bo mu Bwanacyambwe
babonye ko Sentashya agabanye u Bugesera bihutira kumukeza. Bageze i Bugesera, basanga
inka zose yabonye ziragiwe n'abantu b'aho, izindi yarazibagabiye, bapfa gukutiriza
bamugumaho. Haciyeho iminsi, mwene wabo wa Sentashya witwa Muhozi aramubaza ati: "Ko
ndeba ibintu byawe byose warabihaye Abanyabugesera, nka rubanda rw'iwacu rwaje kugukeza
ruzamera rute!" Sentashya aramwumvira, arumirwa! Ageze aho aramubwira, ati: "Nguhaye
kujya tujyana mu biraro by'inka zanjye kureba uko bazifashe." Buracya, bombi barashogoshera
bajya mu mashyo y'inka kugenzura abazifashe neza. Ariko Sentashya we, icyamugenzaga si
ukureba uko inka zifashwe ahubwo ni ukwiyenza ku Banyabugesera kugira ngo abone urwaho
rwo kubanyaga ashobore kugabira Abanyabwanacyambwe b'iyo avuka.