Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu umugani bamubuza kugokera ubusa azigamira gaheshyi;
niho bagira bati "Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu" Uwo mugani uri kabiri, ariko ako kabiri
kombi kagahurira ku musozi witwa Fumbwe wo mu Buganza bwegamiye u Rukaryi. Ubwa
mbere bawendeye ku gitekerezo cy'Abanyoro mu gitero cyabo cya kabiri; ubwa kabiri ku ngoma
ya Rujugira, bawuhereye ku mugore wo mu Buliza waraje ifu yo kugemurira umugabo we ku
rugerero rwari i Fumbwe aho ngaho. Umunsi yayiraje ni wo umugabo we yaguye ku rugamba,
bukeye ahurira n'imbitsi mu nzira ifu arayimena, arahobagira arataha. Iyo amenya ko umugabo
we yapfuye ntabwo aba yararaje iyo fu, ngo nibucya ayizindukane ngo aha agemuriye umugabo!
Naho Abanyoro bateye mu Rwanda ubwa mbere ku ngoma ya Kigeli Mukobanya. Iyo ntambara
umuhungu we Sekarongoro bita Mutabazi arayirwana ayibamo intwali cyane, ndetse
ayikomerekeramo. Ubwo rero Abanyoro baraneshwa, abataguye muri iyo ntambara basubira
iwabo, bajya kuvuga ko baneshejwe. Biba aho, bishyira kera, bimaze gusa n'ibyibagiranye, ku
ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, wawundi wabarwanyaga ataraba umwami, barongera
baragaruka. Ariko noneho bagaruka ari benshi cyane, kuruta abari barateye ubwa mbere. Kuko
ngo batiye amaboko mu duhugu twinshi two muri Yuganda: Ankore, Toro, Bugande Bukili,
Bukede, Busogo, na Bunyoro. Abo bose ni ko baje barakariye u Rwanda; barushakagamo
iminyago y'inka, kandi bashaka no kwihorera.
Nuko bakijya gusesekara abatasi baburira Mibambwe Sekarongoro. Bamumenyesha imigambi
Abanyoro bagize yo gushaka amaboko mu nshuti zabo zibegereye; bati: "Abanyoro bagiye
kugaruka, ariko kandi si nka ba bandi ba mbere; ahubwo bazaza ari benshi cyane; ndetse n'ubwo
tubita Abanyoro ariko si bo bonyine, ahubwo bavanze n'Abagande n'Abakede, n'Abasoga,
n'Abanyankore, n'Abatoro, n'abo muri Bukili n'aba Buhweja. None rero tukugire inama: nawe
tabaza abo muturanye bagutize amaboko. Sekarongoro yemera inama y'Abatasi, amaze kumva
amagambo bamubwiye n'inama bamugiriye. Ahera ko atuma ku bami babangikanye na we:
Kimenyi w'i Gisaka, Nsoro, w'i Bugesera na Ntare w'i Burundi; ati: "Nimuntabare natewe,
nimuntabare mwitabara. Abanyoro bongeye gutera kandi numvise ko ari benshi cyane ku buryo
ntahangara kubarwanya jyenyine. None nimuntabare tubasanganirire ku nkiko bataravogera
igihugu. Kandi rero nta bwo banziye jyenyine, icyo bashaka ni iminyago, n'iwanyu ntibayibura.