Uyu mugani bawuca iyo babonye umudabagizi w'umupfu mubisi akubwe n'ingaruka z'ibyo
yananiyemo gihana; ni bwo bavuga bati: "Umutima muhanano ntiwuzura igituza, nimurekere
iyo!" Wakomotse kuri Rugiramahe rwa Rujugira, ahagana mu mwaka w'i 1700. (Rugiramahe
uwo, bamwe bamwita Rwamahe cyangwa se Mahe gusa).
Cyilima Rujugira yari afite abana benshi, rubanda bise ijana rizira umusago, abatuhurana bahana
inka n'ingabo. Abo bana be barakundanaga cyane, ni cyo cyatumye rubanda babita abatangana.
Ubwo bari bafite mukuru wabo Rugiramahe. Bukeye Rujugira aramwubakira, amugira umutware
wa Mvejuru na Nyaruguru n'u Busanza bw'epfo n'u Bufundu, amaze kumugabira izo ntara uko
ari enye, amushyingira umukobwa wo muri Nyaruguru witwa Nyiramucyo. Atahirira kwa se.
Nuko igihe kirashyira kiragera, Rujugira amugabira inka zitwa Uburirima; nibwo bwarambye
kugera kuri Sebagangali n'umuhungu we Sendashonga. Mu bihe bya vuba (1940). Bukeye
Rugiramahe asezera kuri se ajya mu ngabo ze. Ageze yo aba umudabagizi utagira urugero
akubitiyeho no kuba umupfu mubisi; agumya gukangisha ko ari umwana w'umwami, ntiyibuka
ko ubwana bw'ibwami bwimukiye ubutware; dore ko umwana w'ibwami iyo yagabanaga
ubutware atakangishaga ko ari uw'ibwami, yatangaga imirimo y'ibwami nk'abandi batware bose.
Ariko we ararenga arayibagirwa: inkike, amakoro n'indi mirimo abatware batanga ibwami
biribagirana. Rugiramahe agakeka ko ubwo ari umwana w'ibwami nta cyo bizamutwara.
Ariko haciyeho iminsi abaka inkuke, bamaze kubura iza Rugiramahe bahera ko bamurega ko
yazimanye, abubakisha ibwami na bo bamurega ko inkike ye yasambutse, abakira ibicuba na bo
bamurega ko yabyimanye, kandi afite inka yagabanye zagemuraga ibwami. Ibirego bigeze kuri
Rujugira biramurakaza. Abatangana bene Rujugira bamaze kumva ko Cyilima arakariye mukuru