Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wizirika ku wundi bafitanye isano batayiziranyeho,
ariko akarenga akamwibohaho; ni bwo bavuga, bati: "Ubumwe buranuka!" Wakomotse ku
mwana Mulindahabi wa Nzabilinda b'i Rubanga na Mbandazi; yari yamubyaranye n'umukobwa
Ngutegure w'i Gasogi na Rusororo; ahagana mu mwaka w'i 1700.
Kera mu Rukaryi ahitwa i Ruhanga na Mbandazi hari umugabo akitwa Nzabilinda, abyara
umuhungu witwa Mulindahabi. Uwo muhungu akura akunda guhiga, biranamuhira imbwa ze
ziba intozo cyane. Hari abakeka ko yabayeho ku ngoma ya Cyilima Rujugira. Nuko ngo rimwe
azinduka ajya guhiga; ageze ahitwa i Rusororo, ahahurira n'umukobwa w'ikirongore
wazindukanye n'abandi bakobwa bajya kwahira. Uwo mukobwa yitwaga Ngutegure, iwabo ari i
Gasogi na Rusororo.
Nuko Mulindahabi amukubise amaso aramusuhuza. Ngutegure ariruka kuko yari agitinya.
Mulindahabi amwirukaho aramufata. Aramugundira aramusambanya. Amugwamo urwuba
aherako arapfa; ariko amaze kumutera inda. Amaze gupfa Ngutegure arumirwa
abura uko abigira. Ni ko gukurura umurambo awushyira mu gihuru. Amucuza uruhu yari
akenyeye n'umwitero warwo arabijyana; abishyira mu gaseke ke k'ibirongoranywa arakanira,
aryumaho, agaseke aragahisha kugira ngo hatazagira umuntu ubona izo mpu.
Yiberaho, ya nda yasamye irashyira iragaragara; bakayita iy'uwamurongoye naho ari iya
Mulindahabi bahuye akamugundira. Inda arayitwita, igihe kigeze abyara umwana w'umuhungu.
Ngutegure yamwitegereza agasanga asa na wa muhungu wamugundiriye; akiherera akarira.
Nuko uwo mwana amaze guca akenge buke, se wa Mulindahabi (dore ko atari azi aho umuhungu
we yaguye, yaherutse ajya guhiga ntiyagaruka) akora ku bagaragu be n'injyishywa ajya guhakwa.
Mu nzira agera ku rugo rurimo wa mukobwa Ngutegure, wabyaranye n'umuhungu we
Mulindahabi; ku muharuro wabo hakaba umunyinya; awicaraho yugama izuba n'abagaragu be.
Bamuha inzoga aranywa. Wa mwana wa Ngutegure aturuka mu rugo asanga abo bantu;
abagezemo yizirika kuri Nzabilinda, amwibohaho, amuryama ku bibero. Inzoga imaze gushira
kandi bamaze no kuruhuka, barahaguruka ngo bakomeze urugendo rwabo. Baragenda,
bicumyeho gato, umwana agenda yiruka ahagarara imbere ya Nzabilinda ararira cyane, agira ati:
"Garuka urare!" Nzabilinda aramuhendahenda amugarura mu rugo iwabo. Amugejejeyo arahora.
Asubije urugendo umwana amufata mu nyereri aramukomeza. Ngutegure abibonye ajya
haruguru ararira. Yari amaze kumenya ko uwo musaza ari we sekuru w'uwo mwana.