Uyu mugani bawuca iyo habonetse urubanza rutsinda umuntu. Bamwe bati: "Rukurikirane.
Nyirarwo we, ati: "Sinkiranira Shyanda !" Cyangwa se na we yashaka kurukurikirana, bagenzi
be, bati: "Rureke ntukiranira Shyanda!" Wakomotse kuri Shyanda ya Save, Ntizimira ayiburana
na Rutambuka, ku ngoma ya Rwabugili.
Shyanda Rutambuka yayiburanye na Ntizimira; bombi ari abatware ba Rwabugili; umwe ati: Ni
iyanjye! n'undi akavuga atyo. Mu iburana ryabo habura uwabakiza, kuko bombi bari bafite
inshuti bahuje; ndetse na Rwabugili akabitinya kuko yabakundaga bombi.
Nuko bagumya kuburana rubura gica. Bukeye Rutambuka aca hasi arusha Ntizimira amaboko
mu nshuti. Bongeye kuburana, abahungu bajya inama rwihishwa bati: Nimuze dushuke
Rwabugili, tumubwire ko urubanza rwabo rwatunaniye. Bahuza inama, babwira Rwabugili, bati:
"Urubanza rwa Rutambika na Ntizimira rwarananiranye, bati: "Icyarumara ni uko bakirana,
utsinze undi akaba amutsindiye na Shyanda!" Icyatumye bavuga batyo, ni uko Rutambuka
yarushaga Ntizimira gukirana kandi amaze no kumurusha amaboko mu nshuti. Bakagira bati:
"Rutambuka namara gutsinda Ntizimira, araba amutsindiye na Shyanda".
Rwabugili abyumvise biramushimisha; ati: "Koko nibakirane; utsinda undi abe amutsindiye na
Shyanda!" Ubwo inshuti za Rutambuka ziriyamirira, ziti: "Nibakenyere bakirane!" Bishimiraga
ko Rutambuka agiye gutsinda Ntizimira akaba ari we ukukana Shyanda. Bamaze kwemeza ko
bakirana, Ntizimira abwira abacamanza, ati: "Uru rubanza ni yo nkirubona mu Rwanda!"
Arongera ati: "Niba urubanza ruzajya rumarwa n'uko umuntu uburana n'undi bazarwana
unesheje undi akegukana ibye, ndabyemeye". Icyatumye Ntizimira avuga atyo, ni uko yarushaga
Rutambuka ingabo. Amaze kuvuga atyo, abarengera Rutambuka batera hejuru, bati: "Twaciye
urubanza ko mukirana, niba utinye uratsinzwe!"
Nuko Ntizimira abonye Rutambuka amurushije amaboko mu bahungu no kuri Rwabugili
aremera; ati: "Tugiye gukirana, ariko atware Shyanda ansigire amagara yanjye. ( Kuko yari azi
ko Rutambuka ari bumutsinde ) Nuko Abahungu n'abatware bumvise ayo magambo Ntizimira
avuze baraseka; ndetse bishimisha na Rwabugili. Bituma abwira Ntizimira, ati: "Reka gukiranira
Shyanda urayitsindiye." Abari aho bose bakoma mu mashyi, bibagirwa ko barengeraga
Rutambuka, umugani wo kudakiranira Shyanda uhera ubwo.
Gukiranira Shyanda = Kwiruhiriza ubusa.