Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo
bagira, bati: "Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura". Wakomotse ku mugaragu
wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry'Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka
w'i 1500.
Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli nyine; ari umugaragu wa Muvunyi wa
Karema (akaremajwe n'ibyuma mujya mwumva wari intwali mu Bisumizi). Yabyirukanye na44
byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo; yari intwali nka ba shebuja.
Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo
yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko
Ruganzu aberanye (arwaye). Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme --
Gikongoro). Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu
arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira
Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu
biramubabaza cyane; aca mu nsi y'urugo, hakaba igiti cy'umuvumu, akimanikamo arapfa.
Ibisumizi bigumya kumutegereza biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye
umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse. Bahera ko baremerwa
(bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza (barawuhamba). Bamaze
kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa
Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhasya
na Mara mu Busanza. Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n'ingemu kwa
Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa. Bamaze gusinda havamo umwe, ati: "Kandi ba sha,
burya Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati: "Kuki?" Ati: "Kuko twabyirukanye na Ruganzu
tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n'imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we
wamwiyahuriye tugasigara!" Ubwo bose batera hejuru bati: "Koko Rusenge aturusha ubugabo!"
Nuko bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y'uko babigenza, bati: "Nimwicemo amatsinda abiri;
rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira
muri iki gikombe turwane twicane dushire. Inama barayinoza. Banywa za nzoga ihutihuti;
zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha
rikivanga n'irisigayemo benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro,
abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye; hasigara icyo gice barimo. Nabwo
bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi.
Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Noneho hasigara Muvunyi na Kamara
bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati: "Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza
utahe ujye kutubika!" Ubwo ariyahura. Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga,
yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa. Nuko
akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y'inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we
ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b'insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze
gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n'indorerezi zaje zigemuye.
Kuva ubwo rero uwo murimo w'ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu
Rwanda; babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati: "Nakireke si we Kamara". Ubwo baba
bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi akabimarira mu myobo.
Kuba Kamara = Gusumbya abandi ubushobozi.