Uyu mugani bawuca ku muntu uhangara icyananiye abandi akagihangamura; ni bwo bavuga,
bati: "Si umugabo ni bitibibisi !" Wakomotse kuri Bitibibisi wishe Ruganzu Ndoli, umwami
w'igihangange byaribuwe mu Rwanda; ahasaga umwaka w'i 1500.
Bitibibisi yari atuye mu Musaho wa Rubengera mu Bwishaza (Kibuye), akaba umugaragu wa
Ndahiro se wa Ndoli. Aho Ndahiro amariye kwicwa n'abakongoro, u Rwanda rutangira kwicamo
ibice. Abakomeye bararugabana, Bitibibisi yigarurira u Bwishaza arabutwara kugeza igihe
Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe abundura u Rwanda. Ruganzu ageze mu Rwanda yabanje
kwica umuhinza wari warigaruriye u Buliza witwaga Rubingo. Yamwicishije isuka amushutse
ngo: "Reka nakire abahinzi bawe bampe ku nzoga y'abahinzi".
Nuko Ruganzu agumya kugandura akarere ka Byumba, Buliza na Bwanacyambwe. Amaze
kugandura Kigali na Byumba, Igihugu cy'i Nduga kirahurura kijya kumuyoboka i Byumba;
gihera kuri Nyabarongo kugeza i Kavumu ka Nyanza. Akarere k'u Busanza n'u Bwanamukali
kanga kuyoboka. Mu majyaruguru y'u Rwanda, akarere ka Ruhengeri karayoboka; u Bugoyi bwo
bwari bugifite umuhinza wabwo, witwaga Rugara, Sekuru wa Mulinda-Umugoyi. Ruganzu rero
amaze kugandura Nduga iyobotse, arambuka arayogoga, aboneza no mu Bwanamukali, atura i
Ruhashya na Mara mu Busanza. Ni bwo yishe Nyaruzi rwa Haramanga umugesera, mu Mukindo
wa Makwaza ho mu Ndara. Amaze kumwica aragaruka ajya i Ruhande, yica Mpandahande,
asubira iwe i Ruhashya na Mara. Haciyeho iminsi atera Nyagakecuru mu Bisi bya Huye. Ubwo
akarere ka Butare kose karayoboka. Hasigara i Kinyaga na Rusenyi byatwarwaga na Mukire.
Ubwo Ruganzu arakatiriza, aboneza iy'i Kinyaga, yibanisha na Mukire, akajya amubeshya ko iyo
asinziriye bamukanguza intorezo. Bukeye Mukire agenderera Ruganzu ku icumbi rye. Ruganzu
amubonye agitunguka mu mucyamu, ahera ko ajya kuryama yiyorosa ibyuma. Mukire ageze ku
icumbi, abaza abo ahasanze, ati: "Ruganzu ari he?" Bati: "Aribikiriye". Mukire, ati:43
"Nimumukangure tubonane". Bati: "Akanguzwa intorezo; bati: "Enda ngiyi yijyane
umwikangurire. Mukire aragenda, akubita Ruganzu intorezo ariko ntiyamushyikira, kuko yari
yiyoroshe ibyuma. Ruganzu yitera hejuru, ati: "Yewe muntu unkanguye?" Mukire, ati: "Ni jye."
Ruganzu arabyuka baraganira, barangije arataha. Ageze mu nzira, abagaragu be baramubwira,
bati: "Uriya muntu ni igihangange ukwiye kumuyoboka akaguhaka." Mukire na we, kugira ngo
yereke abanyakinyaga ko ari igihangange, ati: "Sinamuhakwaho, ahubwo naza iwanjye
angendereye na njye nzaryama muzamuhe intorezo ayinkanguze". Abandi baranga, bati:
"Ayigukubise wapfa ntabwo uhwanye na we".
Hagati aho, Ruganzu ava mu Kinyaga atera Bitibibisi ku Kibuye. Bitibibisi aramunesha.
Ruganzu arataha, ajya iwe ku Mwugaliro (Kigeme, Gikongoro). Haciyeho iminsi, atera Mukire.
Arafatwa, Ruganzu amukubita intorezo ye (Ni yo bise Rwamukire, yavuyeho n'igitutsi mu
Rwanda; umuntu wanze undi akamutuka agira, ati: "Aragakubitwa Rwamukire." Mukire amaze
gupfa, i Kinyaga kiyoboka Ruganzu. Kimaze kuyoboka, ajya inama, n'Ibisumizi (Ingabo ze)
batera u Bwishaza na Rusenyi kwa Bitibibisi.
Nuko Ruganzu n'Ibisumizi n'abanyakinyaga barikora batera Bitibibisi. Barwana n'u Rusenyi
bararunesha, basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi. Baharwana iminsi itatu, haba icyorezo mu
mpande zombi. Ku munsi wa kane, Abanyabwishaza bamwe baragamburura, baza kuyoboka
Ruganzu. Abandi basigara kuri Bitibibisi. Ubwo ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi
ziratwika. Bitibibisi aba araneshejwe.
Ariko ntiyashirwa, ajya mu gico n'umuheto we, yigumira ku nkombe y' ikivu, Ruganzu n'ingabo
ze bagenda bashaka aho abantu baba bihishe ku nkengero z'ikivu. Bitibibisi abonye Ruganzu
urwaho arafora amukubita umwambi w'ingobe mu jisho ry'iburyo, ahinguranya mu irugu.
Ibisumizi bigerageza kuwukuramo birananirana, bamunagurira mu ngobyi baramuheka, agwa ku
Gaciro mu Mutyazo ya Nyantango ariko abacuzi bitwa Abakuro bamaze kuwumukuramo. Ubwo
ariko, mbere yo kumuheka Bitibibisi yari yiroshye mu Kivu ahunga, Ibisumizi na byo byirohamo
biramwogera, arafatwa baramwica ahwana na Ruganzu. Nyuma y'ubwo rero, umuntu babonye
ahangamuye icyahangangiye abandi, bati: "Noneho naka si umugabo ni Bitibibisi."
Kuba Bitibibisi = Guhangamura icyahangangiye abandi.