Insigamigani

Rubanda ni abahanya

Uyu mugani, bawuca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo

bagira ngo: "Rubanda ni abahanya!" Wakomotse ku muja wa Mibambwe Sekarongoro witwaga

Nyirabihanya muka Buyoyo w'i Nyarusave ku Itaba rya Bugoba i Rukoma (Gitarama); ahasaga

umwaka w'i 1400.

Ku ngoma ya Mibambwe uwonguwo, hariho umugabo Buyoyo, sekuru wa Bunyereli bwa

Muhozi mu Gishubi cya Muganza, akaba umunyamuhango mu Ntalindwa z'ibwami. Aho rero40

apfiriye asiga umugore we Nyirabihanya n'abana be bari mu muryango ukomeye cyane.

Nuko Buyoyo amaze gupfa, umugore we Nyirabihanya ajya kumubikira Mibambwe mu

Ruhango rwa Kanyinya na Remera. Mibambwe amaze kubyumva, abaza Nyirabihanya ubwoko

bwe. Undi, ati: "Ndi umuzigabakazi". Mibambwe yumvise ko Nyirabihanya ari ubwoko bwiza

arishima. Urukundo rumutegeka kumugira umubambuzi wo gucunda, kuko abazigaba ari abase

b'abasindi, ari bo banyiginya. Ubwo Nyirabihanya ahabwa umuhango wo kubambura nk'uko

abandi bagore b'abazigaba n'abageserakazi ari bo babamburaga bacunda. Amaze guhabwa uwo

muhango yiyuzuza na muka Mibambwe witwaga Nyirahondi (Hondi) ndetse ngo baranywana.

Dore ko mbere n'abagore banywanaga!

Bimaze iminsi, Mibambwe aca iteka, ati: "Umuntu muto wese umaze guca akenge, muciriye mu

Karambo ka Rukore". Ubwo abato bose bajyana mu Karambo ka Rukore; na bene Nyirabihanya

batatu bato bajyana n'abandi basore. Haciyeho iminsi, Nyirabihanya ajya gusura abo bana be,

agira ngo anabonereho urwaho rwo kwimenyereza Gahima ka Mibambwe, na nyina Matama

wari warambagijwe mu bwiru, i Buha muri Tanzaniya.

Nuko Nyirabihanya amaze gutirimuka aho, abanzi be bamurega kuri nyirabuja Nyirahondi,

bavuga ko yagiye gukeza mukeba we Matama. Aho Nyirabihanya ahindukiriye avuye mu

Karambo, ageze mu Ruhango kwa Mibambwe, Nyirahondi aramutumiza ngo amwitabe.

Nyirabihanya araza. Agitunguka, Nyirahondi aramubwira, ati: "Ntuzongere kugera aho ndi,

uzagume mu Karambo !" Nyirabihanya amaze kubyumva atyo, ajya kumenyesha Mibambwe ko

yaciwe mu rugo. Mibambwe aramuseka, ati: "Mbese waketse ko Nyirahondi ari we utegeka

urugo rwanjye!"

Hashize iminsi, abana ba Mibambwe na Nyirahondi bavutse impanga barapfa. Rugengimanzi na

Rugemintwaza. Ubwo igihugu gicika umugongo kubera abo bana b'umwami bavutse impanga

bapfiriye rimwe. Uretse ko bari bene Mibambwe, Abanyarwanda bose barabakundaga, ku

mpamvu z'imico yabo igeretseho no guhaka neza.

Nuko muri uwo mubabaro wa Nyirahondi uvanze n'urwango yanze Nyirabihanya, amuhimbira

ubugome afatanije n'umutoni we witwaga Busanane wahoze ahakanywe na Buyoyo. Batangira

gukwiza impuha zigera kuri Mibambwe, ngo Rugengimanzi na Rugemintwaza barozwe na

Nyirabihanya. Inkuru imaze kwogera hose, Mibambwe arabirakarira, abibaza Nyirahondi, ati:

"Numvise ngo abana banjye ntibishwe n'urupfu rusanzwe, ntiwambwira icyabishe?" Nyirahondi,

ati: "Uretse kumbaza nkana se wowe ntukizi ?" Mibambwe agwa mu kantu. Nyirahondi abonye

ko ababaye, yuririzamo, ati: "Ese ntuzi ko barozwe na wa mugirwa wawe Nyirabihanya ?"

Mibambwe arinjirwa. Aherako atanga Nyirabihanya n'umuryango we wose, atarokoye na ba

bana be bagiye mu Karambo kwa Gahima na Matama; umuryango wa Nyirabihanya urarimbuka.

Ariko izina rye risigaranwa n'agahwazi k'itaba (aka bita ikiryamo k'inzovu) kari hafi y'urugo rwe,

yarakagize imbuga bahuriraho imyaka; gasigara kitwa Nyirabihanya. Busanane na we

wamureganye na Hondi inshuti za Nyirabihanya zimubeshyera kuri Mibambwe ngo ni we41

wamuroze umusonga. Baramutanga arapfa. Aho yari atuye kuri Buguli hasigara hitwa ku

Kabusanane. Nuko kuva ubwo, uwo bashatse gutsindira ubugome wese, nyamara ataburanganwa

bakamwita umuhanya nk'aho agirana isano na Nyirabihanya. Biragumya birotota, bigeza ubwo

bakomatanirije abantu bose muri uyu mugani, ucibwa bavuga ngo: "Rubanda ni abahanya!"

Umuhanya = umugiranabi.

Created by:
Published: December 03, 2025
Share: