Insigamigani

Nyir'amaguru yirukiye nyir'umugisha

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wirimyemo amahata ahirimbana ubudahwema, ibintu

byamara gutengamara hakagororerwa undi, mu bari bamwungirije, utarushye nka we; ni bwo

bavuga ngo: "Nyir'amaguru yirukiye Nyir'umugisha". Wakomotse kuli Kibibi na Ruzigana, bari

abagaragu ba Mukobanya, ahayinga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma ya Cyilima Rugwe, hadutse umugabo w'umugoyi witwa Mulinda, agaba ingabo ze

zitera u Rwanda, Ubwo yashakaga kurwigarurira. Anesha Kabagali n' Amarangara n'i Nduga,

acumbika mu Mizi ya Kabare munsi ya Kamonyi. Atuma kuri Cyilima, ati: "Muhe umukobwa

wawe Nyabarondo, n'inka yawe Munono n'ingoma yawe Cyimumugizi mubone gukiranuka!"

Rubanda rumaze kumva ubwo butumwa, beguka kuri Rugwe asigara wenyine; ni bwo agiye

kwihisha mu gisura cyari mu ibanga rya Kamonyi, akimaramo iminsi (Abasizi niho bita mu

kitababa). Cyilima Rugwe amaze gusumbirizwa, atuma ku muhungu we Mukobanya wari i

Bumbogo bwa Mbilima, ati: "U Rwanda rwatsinzwe; rwatsinzwe na Mulinda-Umugoyi;

yanesheje Kabagali, Marangara, Nduga na Rukoma none acumbitse mu Mizi ya Kabare ku

Kamonyi, ati kandi yantumyeho amananiza, ambwira ngo mwoherereze inka yanjye Munono,

n'ingoma yanjye Cyimumugizi, n'umukobwa wanjye Nyabarondo, ati none abigenze ate ?"

Intumwa ya Rugwe iragenda ibwira Mukobanya ubutumwa. Mukobanya ariyumvira, asubiza iyo

ntumwa, ati: "Genda umumbwirire uti: "Tanga Nyabarondo ni umukwobwa wawe, utange na

Munono warayoroye; naho Cyimumugizi si ubuteto; uti "Ahubwo izamuca mu mubyimba!"

Nuko intumwa ya Cyilima, irahindukira imubwira ubutumwa bwa Mukobanya. Ikimara

guhaguruka i Bumbogo, Mukobanya abwira ingabo ze z' Abambogo ko ibwami bamerewe nabi.

Bahera ko bambuka Nyabarongo batabaye Cyilima Rugwe ku Kamonyi mu gisura yari

yihishemo. Ubwo Mulinda na Mukobanya bahuriye i Kinyambi cya Rugalika, Mukobanya

arahamutsinda. Ubwo rubanda rw' i Nkuruzuzu na bo bica Nkuba ya Nyabakonjo mu

Bwanacyambwe. Abo bavuye i Bwanacyambwe bambukira mu cyambu cyo munsi ya Gihinga

kitwaga Rutare (kuva icyo gihe bahita icyambu cy'ishya); bateranira mu bitwa bya Kamonyi

barara bavuga amacumu. Ku wundi munsi barara inkera yo gutera u Bugoyi.

Ni bwo Kibibi yahize n'undi mugabo witwaga Ruzigana, ati: "Nitugera i Bugoyi tuzabutsinda;

ati: "Ariko umubisha wa mbere ni uwanjye". Ruzigana, ati: "Urirarira; nitugera i Bugoyi koko

ibyo uvuze ko tuzabutsinda ni koko ati: "Ariko ibyo ubeshye ni uko uvuze ko umubisha wa

mbere ari uwawe ati: "Umubisha w'ibanze ni uwanjye." Mukobanya agumya kwumva imihigo

yabo bombi, na we, ati: "Ubugoyi tuzabutsinda koko nta we ubishidikanya; ati: "None rero wowe

Kibibi na Ruzigana, uzabanza kwica umubisha ni we nzabugabira". Ni bwo bageze ingabo

zijyana na Mukobanya; yari akiri umututsi atarima acyigira ku rugamba.

Ingabo ziboneza iya Kibuye, zambukira i Kilinda. Bageze mu rugabano rwa Bugoyi, bahura

n'abagoyi. Kibibi abirohamo, yirukana umugoyi aramutota Ruzigana agumana na Mukobanya.

Ubwo Kibibi yica wa mubisha yatose. Abagoyi bararakara bakubita Abanyarwanda inshuro.

Mukobanya aratsikira. Umugoyi agiye kumutera, Ruzigana amurasa inkumbi amutsinda imbere38

ya Mukobanya ariko Kibibi yishe kare; yabanje.

Nuko u Bugoyi buratsindwa; bafata umuhungu wa Mulinda witwaga Rushema, bamuzanira

Mukobanya aramutanga. Bwije barara inkera y'imihigo. Kibibi, ati: "Ibanze ni irya njye mu

Bugoyi!" Abahungu bose, bati: "Ntabeshya, ibanze ni irye!" Niwe waroboye umugoyi hagati

y'ingamba zombi, amwirukana tureba, amutsinda mu rubuga. Mukobanya aranga, ati: "Ibanze ni

irya Ruzigana warashe umugoyi wa mbere inkumbi; ati: "u Bugoyi ni ubwe!" Abahungu

barumirwa. Ni bwo Kibibi bamwise Nyir'amaguru, kuko yirukanye umugoyi akamwica mbere,

ariko u Bugoyi bugahabwa Ruzigana wishe nyuma kandi ari byo bahigiye. Ubwo rero Kibibi

yirukiye Ruzigana wagabanye u Bugoyi!

Kwirukira nyir'umugisha = Kuruhira abandi.

Created by:
Published: December 03, 2025
Share: