Uyu mugani bawuca iyo bigisha umuntu babuza kwihwanya mu batamurora., badahwanyije
ubumwe mu mishyikirano; niho bavuga bati : «Nyakamwe ntavumba mu bakara.»
Wakomotse kuri Nyakamwe ka Munyanya ku Ndiza (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1400.
Kera ababanda bamaze gutegeka i Nduga, Mashira umwami wabo yatuye ku Kigina cya Ndiza
no mu Kivumu cya Nyanza mu Busanza; akaba umupfumu rwamwa (umuhanga), hamwe na
mwishywa we Munyanya. Amaze kuba igihangange ku Ndiza no mu Busanza, agabira
mwishywa we Munyanya inyuma ya Ndiza; atura ku musozi witwa, Rugendabali. Bombi
barahakomera, kugeza igihe Abanyoro bateye u Rwanda; ni bwo Mashira yahaye ibwami insinzi
yo gutsinda Abanyoro.
Nuko Mashira aba aho, bukeye arapfa; hasigara umuhungu we Kibanda, na mwishywa we
Munyanya. Uwo muhungu we Kibanda, bukeye ava mu Kivumu cya Nyanza ajya guhiga ku
musozi wo ku Mayaga witwa Shali. Agezeyo agira ishya yica inyamaswa nyinshi. Ahigutse
ageze mu nzira, ajya mu rucucu (umusarane). Ahageze akandagira amabyi. Akebutse ku kirenge
ayabonye, agira isesemi, yari afite umuhoro w'urunana mu ntoke, ahera ko yica ikirenge kiriho
amabyi. Agiye gushinga arananirwa. Bahera ko baramuheka. Ageze mu Ngorongali arapfa.
Umurambo we bawuhamba ku karenge kitwa Kidaturwa; ubwo rubanda bavuga ko ari insinzi
y'ibwami yatumye Kibanda apfa.
Amaze gupfa, na Munyanya arapfa; ibwami bigarurira ibihugu Mashira yatwaraga; bigarurwa na
Mibambwe Mutabazi Sekarongoro.
Ibwami bamaze kwigarurira ibihugu Mashira yatwaraga, inyuma ya Ndiza hagabana umugabo
witwaga Gikara; atura ku musozi Rugendabali, aho Munyanya yari atuye, asenyera Nyakamwe
umuhungu wa Munyanya arahatura, n'abana be n'abuzukuru be; ngo yari afite umuryango
munini. Bene Gikara bamaze kuba umuryango mugari babita Abakara. Ubwo Nyakamwe na we
n'utwana twe bajya gutura mu Gitoki, barahakenera cyane.