Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ugiye kwitsembaho utwe ngo akunde ashimishe uwo
aha; ni bwo bamubwira bamwigisha, bati: «Ntugahe umwana ngo uranguze!»
Wakomotse ku nama Rujugira yagiriye Sebutuku wo mu Bwanacyambwe, ahayinga umwaka w'i
1700.
Ku ngoma ya Cyilima Rujugira uwo mugabo Sebutuku wari utuye i Nduba mu Bwanacyambwe;
yashatse umugore babyarana abana b'abahungu batandatu; ntibagira umukobwa babyarana.
Abana arabarera, bamaze kuba abasore bose arabashyingira. Ngo yari afite amatungo menshi
n'abagaragu benshi.
Bukeye akoranya inshuti ze n'abavandimwe kugira ngo ahe abana be iminani. Bamaze guterana
ahamagaza abahungu be, n'abakazana baraterana, ahamagaza inka ze zose, n'abagaragu be
abigabagabanya abana be bose. Ntiyagira icyo yisigira: ari injyarurembo, ari ingaringari mu
matungo no mu bagaragu; byose aratsemba.
Abavandimwe n'inshuti ze babibonye baramubaza bati: «Cyose Sebutu! ko tureba utanze ibintu
byawe byose ntiwisigire na kamwe, wowe uzatungwa n'iki?» Ati: "Abana banjye bazantunga
nk'uko nanjye nabatunze; ati: Ko nabatunze ari batandatu, bo bazananirwa kuntunga ndi umwe?
Kandi ibyantungaga ari bo mbihaye nta na kimwe ngeruyeho?" Abandi bati: «Ngaha tuzaba
tureba uko bizagenda.» Bungamo bati: «Icyakora nibwo bwa mbere tubona ibi!» Barikubura
barataha; ariko bataha bamugaye.
Abana rero bamaze guhabwa iminani yabo muri byose, baraterana bajya inama y'uburyo
bazatunga se. Bemeranya ko bazajya bakuranwa ku bafatagihe n'amata n'ibindi byose bitunga
abantu.
Ubwo habanza mukuru wabo; atanga abafatagihe n'amata amutunga, ndetse n'imyaka n'amayoga
y'iminsi yose rugeretse! Babigira batyo bakuranwa kugeza ku muhererezi wabo. Bamaze
guhetura, haba hatahiwe mukuru wabo. Yiyibagiza amasezerano ya barumuna be yanga kohereza
ibitunga se.
Sebutuku ategereza ingemu araheba. Arahaguruka ajya kubaza icyatumye bamurangarana.
Arabateranya ati: «Mwangenje mute ko ngiye kwicwa n'inzara?» Abatanu bamubwira ko hari
hatahiwe mukuru wabo, bati: «Ni we wakurangaranye». Sebutuku amubaza icyabimuteye.
Umuhungu aramwihorera. Sebutuku abwira barumuna be ati: ”Nimumwihorere muntunge nzajya
kumurega ibwami.“ Abandi bati: “Nta bwo twamucaho ari we wari utahiwe!”