Insigamigani

Ntibigira shinge na rugero!

Page 1 of 3

Uyu mugani bawuca iyo bashobewe, babuze ifatizo kuri iki na kiriya, ni ho bagira bati:

«Ntibigira shinge na rugero!»

Wakomotse kuri Muka-Ntwaza ku Kigina cya Ndiza; ahasaga umwaka w'i 1400.

Ku ngoma yaMibambwe Sekarongoro hariho umugabo Ntwaza akaba umugaragu wa Mashira.

Iwabo kavukire ari ku Ndiza. Ni ho yari atuye, ahitwa ku Kigina cya Ndiza; ariko agatura no mu

Kivumu cya Nyanza (Butare). Ntwaza akajya ajya gufata igihe; akahamara iminsi, kuko

umurimo we kwa Mashira wari uwo gufatanya na we kubaga inkoko no kubikira intama n'inka,

byamara gutungana akabona gusezera agasubira iwabo.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: