Insigamigani

Nta byera ngo de!

Page 1 of 10

Uyu mugani umunyarwanda awuca iyo yinjiriwe n'ibizazane mu mpundu amahirwe

ntiyinonosore; ni ho yimyoza agira ati: «Nta byera ngo de!»

Wabaye inzirikane y'ijambo rya Cyilima Rujugira rwa Mazimpaka, amaze gupfusha umugore we

Kalira yakundaga cyane; ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugore Kalira ngo yari mwiza cyane, kuruta abagore n'abakobwa bariho icyo gihe; ariko

akaba uwo muri rubanda rugufi. Se yari umwega w'umuhenda, akitwa Banyaga ba Gahenda, ari

mu rwego rw'abakene. Kalira rero amaze kuba inkumi arasabwa na none muri rubanda rugufi.

Hashize iminsi arashyingirwa, umuhungu wamurongoye yari yarapfushije nyina, amaze

kurongora na se arapfa, asigarana n'umugore we na murumuna we bakurikirana.

Nuko Kalira arakundwakara cyane. Bukeye umugabo we abwira murumuna we ati: «Ndagira

ngo ngusabire na we urongore, ejo tutazamara inka ntaragushyingira nkaba ngize nabi ari jye

wasigaye mu mwanya w'ababyeyi bacu. Murumuna we aramuhakanira; ati: «Dufite inka nkeya

cyane, kandi dufite umugore utadukwiye, nimara kurongora tuzagabana turiya duka, mukeba we

tumukamire izo Kalira yari yihariye bazikamane bizatume anywa umujago ananuke, maze

abantu bajye baducaho umugani, ngo twabonye umugore tunanirwa kumutunga, ndetse

nibirimba bamudutware, kuko tumukenesheje; ati: "Ku bwanjye reka dutunge Kalira tumukamire

inka zacu zose, nizimara kugwira uzabone kunshakira tubone no kugabana. Bemeranwa batyo."

Page 1 of 10
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: