Insigamigani

Ni inshyano rya Gashyantare.

Page 1 of 3

Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati: «Ni

ishyano rya Gashyantare».

Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu

Bwanamukali (Butare) ; byabayeho ahayinga umwaka w'i 1700.

Uwo mugabo Gatashya ngo yari umukire cyane, yarabyaye aranatunga aratunganirwa. Igihe

kimwe rero u Burundi bushotora u Rwanda ingamba zombi ziranzikana bararwana; muri iryo

hiriburana, Gatashya akaba ingenzi cyane, bituma agororerwa gutwara Bashumba. Amaze

kuyigabana ararabukirwa ararundisha, bituma aba umukire w'ikirenga.

Hanyuma ubukire bumaze kumusaga, akoranya ingabo n'abagaragu be, arababaza ati: "Uwo

mubona duhwanije ubukire mu Rwanda ni nka nde?" Baramusubiza bati: «Uwo musigiye ni

Cyilima musa, uretse ko agutambukije ingoma gusa.»

Nuko Gatashya abyumvise aranezerwa cyane, ahera ko akoranya na rubanda rusanzwe rwo muri

iyo mpugu ababaza kwakundi, nabo bamusubiza nk' aba mbere, kubera akoshyo babakakiyemo.

Page 1 of 3
Created by:
Published: December 03, 2025
Share: