Uyu mugani bawuca iyo bahaye umuntu ikidashyitse ku bw' amikoro make, ni bwo bavuga ngo:
"Ni amaburakindi nta cyo muhaye."
Wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w'i Bugesera, ahayinga umwaka w'i 1400.
Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw'u Rwanda. Hariho umugabo witwa Manyurane, akaba
umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe. Mu bana be b'abahungu, habyirukamo uwitwa Kindi;
abyirukana ingeso nziza cyane, zituma abo babyirukanye bose bamukunda, ndetse n'abakuru
bamukundira icyo.
Nuko Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro.
Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa
na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yabyirukanye.
Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w'inkundwakazi witwaga Kamatamu, na we agakunda
Kindi byamushegeshe. Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi mu
bwiherero ashaka ko bashyikirana. Ariko Kindi akamugarambira, agira ati: "Sinakwiteranya na
databuja, kandi yarakunze data, nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we;
mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye». Amaze